Inkuru ishimishije kuri Meddy n'abafana be. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'aho urubuga rwa Youtube rwari rumaze iminsi rwarasibye indirimbo ya Meddy 'Dusuma ' yari yarakoranye na Otile Brown kuri ubu iyi ndirimbo yongeye kugaruka.

Ni indirimbo yari imaze kurebwa n'abarenga miliyoni 33 kuri Youtube. Otile nawe wari wasibiwe indirimbo 5 zirimo n'iyi yakoranye na Meddy yabihamije yifashishije urukuta rwe rwa Instagram maze ashishikariza abakunzi be gukomeza kuzireba.Iyi ndirimbo igarutse nyuma y'iminsi mike Otile Brown atangaje ko ikibazo cy'izi ndirimbo ,babivuganyeho na Google na Youtube ngo ibasobanurire impamvu y'uku gusibwa.Gusa bivugwa ko uwasibye izi ndirimbo ari umuntu ufite uburenganzira kuri konti ya Otile Brown nubwo hatamenyekana uwari we.



Source : https://yegob.rw/inkuru-ishimishije-kuri-meddy-nabafana-be/

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)