Davis College and Akilah yashimye Mastercard Foundation yayigobotse mu bihe bya COVID-19 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ishuri Rikuru rya Davis College and Akilah ni rimwe muri ayo mashuri yahuye n’imbogamizi kubera COVID-19, abanyeshuri bakiga hakoreshejwe ikoranabuhanga hakaba n’abatabasha kubona internet yabafasha kwitabira ishuri n’umunsi umwe.

Mastercard Foundation nk’umuryango udaharanira inyungu ukora ibikorwa birimo no guteza imbere uburezi, yagobotse iri shuri irifasha kubonera buri munyeshuri internet buri kwezi kugeza amashuri afunguye, ndetse yishyurira amafaranga y’ishuri abatari bagifite ubushobozi kubera ingaruka COVID-19 yagize ku miryango.

Umuyobozi w’abanyeshuri muri iri shuri, Kevin Mbogo, yavuze ko iyi nkunga yagize uruhare runini mu gutuma amasomo adahagarara. Yatumye abanyeshuri bakurikirana amasomo nta nkomyi na cyane ko benshi bahiga baba baturuka mu miryango itifashije.

Ati “Kubera ibibazo byinshi abanyeshuri bacu bahura na byo usanga hari ababa bashaka kurivamo, bamwe ntibitabire ishuri, abandi bagata umurongo. Rero dufite porogaramu igenewe kubafasha mu buryo bw’imitekereze ndetse no mu buzima busanzwe. Iyi ntiba yarashobotse muri COVID-19 iyo hataba Mastercard Foundation.”

Yakomeje avuga ko inkunga nyinshi uyu muryango wabahaye zakoreshejwe mu gufasha abanyeshuri haba mu kubagurira internet, kubafasha mu bijyanye n’ubuzima, aho buri cyumweru umuforomo yabahaga amakuru yo kubahumuriza ndetse no kubabwira uko birinda kuko iki cyorezo cyari gishya.

Umuyobozi ushinzwe amasomo muri Davis College, Christine Osae, yavuze ko COVID-19 yatumye bahindura burundu uburyo bw’imyigishirize kuko mwalimu n’umunyeshuri bahuriraga kuri internet gusa, bigasaba gutanga amasomo ku buryo umunyeshuri abasha kwisobanurira ibyo yigishijwe adafashijwe na mwalimu.

Yakomeje agira ati “Iyo tutabona inkunga ya Mastercard ntabwo twari kubasha guhindura integanyanyigisho yacu, ngo tuyivane mu buryo bw’imbonankubone tuyijyane mu buryo bworoheye umunyeshuri [wigaga atabona mwalimu]. Baradufashije cyane.”

Lorna Ongesa ukora mu shami ry’ubukerarugendo n’amahoteli muri iri shuri we yemeza ko iyi nkunga yatumye umusaruro w’abanyeshuri wiyongera yatumye bakomeza guhabwa ubufashamyumvire, bagirwa inama mu masomo bituma bakomeza gutsinda neza.

Ati “Amasomo yabo ntiyigeze akomwa mu nkokora no kutabona amafaranga y’ishuri kuko bamwe bishyuriwe igice abandi bishyurirwa amafaranga y’ishuri yose, bashobora gusobanurirana, gukora imikoro babahaye no gushyikirana hifashishijwe ikoranabuhanga, bibafasha gutsinda neza.”

Nari kuva mu ishuri iyo ntafashwa na Mastercard Foundation

Uwamahoro Jacqueline ni umwe mu banyeshuri ba Davis Collage and Akilah babonye ‘Scholarship’ ya mastercard Foundation, yishyurirwa amafaranga yose y’ishuri abasha kwiga neza ibijyanye n’amahoteli ndetse n’ubukerarugendo agiye kumara umwaka akurikirana.

Aganira na IGIHE yagize ati “Mbere ya Covid-19 niyishyuriraga amafaranga y’ishuri, ninjye wifashaga buri kintu cyose nkeneye. Icyi cyorezo cyaje ndi mu mwaka wa mbere, kintera ibibazo byinshi kuko nahise ntakaza akazi k’ubwarimu nakoraga.”

“Natangiye kwibaza uko nzabigenza, nibaza ukuntu nzakomeza kwiga ntangira kwiheba. Ariko Mastercard Foundation yaje ari nk’umucunguzi, kuko ndibuka bafungura amashuri twatangiye kwiga dukoresheje ikoranabuhanga ariko uyu muryango waduhaye internet dukomeza kwiga, unyishurira amafaranga y’ishuri ndayishimira cyane.”

Uwera Divine uri kurangiza amasomo ye mu bijyanye n’Ubucuruzi we yagize ati “Ababyeyi banjye bari mu bakozweho bikomeye n’ingaruka za COVID-19 ntibari bagishoboye kunyishyurira amafaranga y’ishuri, byarashobokaga ko ndivamo iyo ntabona inkunga ya Mastercard Foundation. Ni ukuri barakoze cyane.”

Umuyobozi wa Mastercard Foundation mu Rwanda, Rica Rwigamba, yavuze ko mu byo uyu muryango ushyira imbere harimo no kugira uruhare mu guteza imbere uburezi, akaba ari yo mpamvu batanze ubufasha muri Davis College and Akilah.

Yagize ati “Byari iby’ingenzi ko abanyeshuri bakomeza kwiga nubwo hari mu gihe cya Covid-19. Kuba twarabashije gutanga ubufasha abanyeshuri bagakomeza kwiga igihe bahinduraga imyigire bagakoresha ikoranabuhanga ni iby’ingenzi kuri twe nka Mastercard Foundation.”

Yakomeje avuga ko binyuze mu bufatanye n’iki kigo, Mastercard Foundation yabashije kugira uruhare muri ubu buryo bushya bw’imyigire, ifasha abanyeshuri badafite amikoro ahagije. Aho yagaragaje ko ibi ari ikimenyetso cy’imbaraga zishyirwa mu guteza imbere imyigire ndetse no guhanga udushya mu burezi.

Mastercard Foundation yarihiye abanyeshuri bagera kuri 463 muri iri shuri binyuze muri porogaramu yayo yo gutanga ubufasha ku bagizweho ingaruka na Covid-19.

Davis College and Akilah imaze imyaka 11 itangiye mu Rwanda, aho imaze gutanga impamyabumenyi inshuro 8 kuva mu 2010 ndetse yahaye ubumenyi abanyeshuri barenga 2.700.

Abanyeshuri barangiza muri iri shuri baba bafite impamyabushobozi y’icyiciro cya mbere cya Kaminuza (diploma), aho hari abiga ibijyanye n’amahoteli ndetse n’ubukerarugendo [Hospitality and Tourism management], Ibijyanye n’ubucuruzi [Business management and entrepreneurship] ndetse n’ibijyanye n’amakuru [Information systems].

Davis College and Akilah yashimye Mastercard Foundation yayigobotse mu bihe bya COVID-19
Christine Osae ushinzwe amasomo yemeza ko Mastercard Foundation yatumye boroherwa no guhindura imyigishirize mu buryo bw'ikoranabuhanga
Uwera Divine we avuga ko byari gushobora ko arivamo iyo atabona ubufasha bwa Mastercard Foundation
Uwamahoro Jacqueline avuga ko kwishyurirwa amafaranga y'ishuri byamucunguye agakomeza amashuri ye
Kevin Mbogo, Umuyobozi w'abanyeshuri ba Davis College and Akilah yavuze ko inkunga bahawe na Mastercard yatumye amasomo adahagarara mu bihe bya mbere bya Covid-19
Lorna Ongesa, ukora mu ishami ry'ubukerarugendo yavuze abanyeshuri bafashijwe kubona ama unite yo gukoresha biga bigira uruhare mu kongera umusaruro batanga



source : https://ift.tt/3FAP1WV
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)