Rayon Sports WFC yakomeje kuyobora urutonde rw'agateganyo rwa Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu bagore, ni nyuma yo gutsinda mukeba, APR WFC.
Hari mu mukino w'umunsi wa 20 wa Shampiyona aho Rayon Sports WFC yari yakiriye APR WFC mu Nzove.
Ni umukino warebwe n'abafana batari bake ariko benshi bakaba bari aba Rayon Sports.
Uyu mukino wabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 14 Werurwe 2026, Rayon Sports nk'ikipe yari mu rugo ni yo yinjiye mu mukino mbere aho iba yanabonye igitego ku munota wa munani ku ishoti rya Gikundiro Scholastique ariko umupira ukanyura hejuru y'izamu.
Ukino iminota yashiraga, APR WFC nayo yagendaga yinjira mu mukino noneho inatangira kurema uburyo bw'ibitego aho nko ku munota wa 33 iba yafunguye amazamu ku mupira watewe na Uwase Fatinah ariko umunyezamu wa Rayon Sports WFC, Ndakimana Angeline awukuramo.
Mbere gato y'uko amakipe ajya kuruhuka, Rayon Sports WFC yabonye igitego ku munota wa 43 cyatsinzwe na Nahimana Nasra. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 1-0.
Mu gice cya kabiri Rayon Sports yagitangiye ubona irimo yugarira cyane ni mu gihe APR WFC yari yayishyize ku gitutu ishaka kwishyura igitego bari batsinzwe mu gice cya mbere.
Gusa iyi kipe y'Ingabo z'Igihugu ntabwo yorohewe ngo ibashe kubyaza umusaruro amahirwe yabonye.
Ni nako Rayon Sports yanyuzagamo igasatira ishaka igitego cya kabiri iza no kukibona ku munota wa 82 cyatsinzwe na Ntakobanjira Nelly Salama. Umukino warangiye ari 2-0.
Muri uyu mukino kubera kutishimira ibyemezo by'abasifuzi, umutoza wungirije wa Rayon Sports WFC, Fleury Iquel Rudasingwa yahawe ikarita itukura.
Kugeza ubu Rayon Sports ni yo iyoboye urutonde n'amanota 48, Police WFC ya kabiri izakina umukino wayo w'umunsi wa 20 na Indahamgarwa kuri iki Cyumweru ifite amanota 42.
Source : http://isimbi.rw/rayon-sports-yatsinze-apr-wfc-ikomeza-kuyobora-urutonde-rwa-shampiyona.html