Josep Borrel yasabiye imbabazi ukurebera kwa EU muri Jenoside yakorewe Abatutsi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Visi Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi akaba n’Intumwa yawo ishinzwe Ububanyi n’Amahanga n’Umutekano, Josep Borrel, yasabye Abanyarwanda imbabazi ku bwo kuba imiryango mpuzamahanga yararebeye ntigire icyo ikora ngo ihagarike Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yabivugiye i Rweru mu Karere ka Bugesera ku wa 25 Ukwakira 2021, ubwo yari mu muhango wo kwishimira ibyo abarokotse Jenoside n’abayigizemo uruhare muri ako karere bamaze kugeraho bomorana ibikomere byo ku mutima.

Ibyo babigezeho babifashijwemo na gahunda ya “Mvura nkuvure” yatangijwe n’Umuryango Mpuzamahanga urwanya Ihohoterwa ukanaharanira amahoro arambye, Interpeace, ku bufatanye n’Umuryango Nyarwanda w’Isanamitima uhuza abagize uruhare muri Jenoside n’abayirokotse, Prison Fellowship Rwanda. Yatangijwe mu Ukwakira 2020 ku nkunga ya EU.

Nyuma yo kumva ubuhamya bwa Tuyishime Monica wiciwe abana batanu n’umugabo agasigara wenyine, Habinshuti Ezekiel wayoboye ibitero by’abishe n’abahohoteye Abatutsi ndetse na Muhoza Liliane wavutse nyuma ya Jenoside ariko akagerwaho n’ingaruka zayo kuko ababyeyi be batari bahuje ubwoko; Borrel yavuze ko ari kumva akwiye gusaba imbabazi.

Yagize ati “Ndumva ngomba gusaba imbabazi kuko imiryango mpuzamahanga ntacyo yakoze ngo ihagarike ayo mahano. Ni ukuvuga ngo natwe hari ibiduhama. Umuntu ashobora guhamwa n’ibyo yakoze cyangwa kuba atararokoye uwari mu kaga. Natwe ntabyo twakoze, rero mutubabarire.”

Abo batangabuhamya ubu babashije kubwizanya ukuri ku hahise, abakoze ibyaha basaba imbabazi n’ababikorewe barazitanga kugira ngo bose babohoke. Ubu bagirana inama bagafasha n’urubyiruko rwagizweho ingaruka n’ayo mateka mabi igihugu cyanyuzemo.

Borrel yabasabye gukomezanya izo mbaraga bafite bakarushaho kubaka u Rwanda rurangwamo amahoro.

Ati “Ndabashishikariza gukomeza kubaka amahoro muhereye ku baturanyi banyu, ku Banyarwanda musangiye amateka ashaririye. Kuko n’ubundi ni bo muzafatanya kubaka ahazaza h’iki gihugu cyiza.”

Yavuze ko ibyo avuga atagira ngo “ashimwe” cyangwa yumvwe neza ahubwo ari ibimuri ku mutima.

Umuyobozi wa Prison Fellowship Rwanda, Bishop John Rucyahana, yashimiye Borrel ku bwo kwerura akavuga ikiri ku mutima. Yamubwiye ko gusaba imbabazi kwe bifite ishingiro.

Yakomeje agira ati “Nkatwe Abanyarwanda dushaka ubumwe n’ubwiyunge by’ukuri, tukaba dushaka kuba bamwe mu batuye mu Isi y’umudugudu; turumva tugomba kuvuga ngo yego, turabababariye.”

Bishop Rucyahana yaboneyeho kongera gushimira ingabo za FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside ntizemere ibyo kwihorera, ahubwo zikimiriza imbere ubumwe n’ubwiyunge kugira ngo ahazaza hazabe heza.

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wasabye imbabazi ku bwo kurebera nyuma ya Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, wazisabiye igihugu cye ku wa 27 Gicurasi 2021 amaze kwemera “uruhare” rwacyo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Visi Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi akaba n’Intumwa yawo ishinzwe Ububanyi n’Amahanga n’Umutekano, Josep Borrel, yasabiye imbabazi ukurebera kwa EU muri Jenoside yakorewe Abatutsi



source : https://ift.tt/3jD5PTI
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)