INYARWANDA yegukanye igihembo muri Service Ex... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni mu muhango w'itangwa ry'ibihembo 'Service Excellence Awards 2021' bitegurwa n'ikigo Kalisimbi Events, byatanzwe ku mugoroba w'uyu wa Gatandatu tariki 9 Ukwakira 2021, muri Lemigo Hotel.

Ibi bihembo byatanzwe ku nshuro ya gatandatu hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19, aho abitabiriye basabwaga kwipimisha.

Ibi bihembo byatanzwe mu byiciro 33, hashimirwa ibigo byahize ibindi mu gutanga serivisi muri uyu mwaka w'2021.

Inyarwanda.com yegukanye iki gihembo, kubera uruhare igira mu gushyigikira no guteza imbere abari mu Inganda Ndangamuco.

Nyuma yo gushyikirizwa iki gihembo, Umuyobozi Mukuru wa INYARWANDA.COM, Ngiruwonsanga Claude, yashimye abafatanyabikorwa n'abandi ku bw'umusanzu wabo mu rugendo rwo guteza imbere abari mu myidagaduro.

Ati 'Inyarwanda .com turashimira abafatanyabikorwa, abafana n'abakunzi bacu badahwema kutwereka urukundo bashima ibyo dukora. Turishimye ku bw'umusanzu wanyu mwaduhaye tukaba twegukanye igihembo cyo guteza imbere imyidagaduro (Best Entertainment News Website of the year), mu bihembo bitangwa buri mwaka bya 'Service Excellence Awards' bitegurwa na Karisimbi Events.'

Inyarwanda.com iyoboye izindi mbuga zo mu Rwanda mu bijyanye n'amakuru y'umuziki n'imyidagaduro, ndetse akaba ari nawo mwihariko wayo mu myaka igera kuri 13 imaze.

Urubuga rwa INYARWANDA.COM rwashinzwe mu mwaka wa 2008 na Joseph Masengesho, ari nawe Muyobozi Mukuru (CEO) warwo.

Intego y'ibanze y'uru rubuga, ni ukumenyekanisha umuziki nyarwanda ku isi hose, ndetse no gutanga umusanzu mu iterambere ry'imyidagaduro mu Rwanda.

INYARWANDA.COM iri mu mbuga za mbere zisurwa cyane mu Rwanda. Byerekana uburyo umuziki n'imyidagaduro bifite uruhare rukomeye mu buzima bwa buri munsi bw'abanyarwanda n'abandi, bityo akaba ari ngombwa ko ukomeza kwitabwaho no gutezwa imbere mu buryo bugaragara.

Inyarwanda.com inishimira umusaruro w'umuziki yashyize ku rubuga rwayo, kuko wabashije guhuza abanyarwanda aho bari mu mpande zitandukanye z'isi bahurira kuri uru rubuga (Inyarwanda Music), bazanywe no kumva umuziki wo mu gihugu cyababyaye ukozwe mu rurimi rwabo, bityo bagaca ukubiri n'irungu.

Ikindi kandi abahanzi ari na bo bayigezaho izo ndirimbo, na bo bateye imbere ku buryo bugaragara. Kuri ubu buri muhanzi wese wakoranye na INYARWANDA.COM, ashobora guhamya neza inyungu yabikuyemo.

Umuyobozi Mukuru wa INYARWANDA.COM, Ngiruwonsanga Claude yashimye abafatanyabikorwa n'abasomyi b'inkuru zanditse n'iz'amashusho zitambuka kuri uru rubuga 

Uhereye ibumoso: Job Invit yegukanye igihembo 'Job Recruitment Agency of the year', Ikigo Star Times cyegukanye igihembo 'Tv Channel Provider of the year' naho Inyarwanda.com yegukanye igihembo 'Best Entertainment News Website of the year'

Star Times yegukanye iki gihembo yikurikiranya, kuko no mu 2020 ari yo yagitwaye

AMAFOTO: Ihorindeba Lewis-INYARWANDA.COM



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110297/inyarwanda-yegukanye-igihembo-muri-service-excellence-awards-110297.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)