Niragire, umunyarwandakazi wa mbere washinze... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Niragire yagize izina rikomeye muri Cinema, abicyesha filime 'Inzozi' yakinnyemo yitwa 'Sonia'. Iyi filime yayobowe na Denis Nsanzamahoro [Rwasa] witabye Imana mu mpera z'umwaka wa 2019.

Ni we mugore wa mbere washinze Televiziyo mu Rwanda. Televiziyo yashinze yayise 'Genesis Tv', yihariye cyane mu biganiro by'imyidagaduro.

Mu muhango wo gutanga ibihembo 'Service Excellence Awards' byatanzwe mu ijoro ry'uyu wa Gatandatu tariki 9 Ukwakira 2021, muri Lemigo Hotel, Televiziyo 'Genesis Tv' yegukanye igihembo cya Televiziyo yahize izindi mu guteza imbere imyidagaduro (Entertainment TV Station of the year).

Ni mu gihe, Niragire Marie France washinze iyi Televiziyo, yahawe igihembo cyihariye cy'umugore witeje imbere muri uyu mwaka (Female Entrepreneur of the year).

Mu kiganiro na INYARWANDA, Niragire Marie France yavuze ko anezerewe cyane nyuma y'uko yegukanye iki gihembo, ashima Imana cyane 'kuko dushobozwa byose nayo'.

Uyu mugore, yavuze ko iki gihembo agikesha urubyiruko 'kuko nibo badushyigikira kuko 'Genisis Tv' yibanda ku myidagaduro'.

Akomeza ati 'Ikindi gikomeye ni Team Genesis ubwabo. Ni urubyiruko kandi ni indashyikirwa nk'uko mubibona kuri Genesis Tv'.'

Niragire yavuze ko bimuteye imbaraga, zo gukomeza gutekereza kwagura ibikorwa biteza imbere urubyiruko.

Avuga ko iki gihembo cya mbere yegukanye kuva yashinga iyi Televiziyo, ari 'ikimenyetso cyiza cy'itangiriro kuri we n'abo bakorana muri rusange.'

Yashimye kandi ikigo Kalisimbi Events gitegura ibihembo bya Service Excellence Awards, uruhare bagira mu gushyigikira abatanga serivisi zinoze.

Niragire amaze iminsi atambutsa kuri 'Genesis Tv' filime ye nshya yise 'Little angel'. Ni filime yanditswe ishingiye ku mpano zitandukanye abantu benshi badakunze guha agaciro banyirazo nk'umuziki, kubyina, itangazamakuru, kumurika imideli n'ibindi.

Iyi filime kandi yanongewemo ubundi butumwa bwo kumenya kubabarira, ku bafite ibikomere batewe bakiri bato.

Uyu mugore kandi aherutse gusohora indirimbo yise 'Impano' yakoreye umugabo we, ivuga byihariye ku ipfundo ry'urukundo rwabo.

Iyi ndirimbo yumvikanisha ibyishimo biri mu mutima wa Marie France wahindutse mushya, nyuma yo gutangira urugendo rw'urukundo n'umugabo w'inzozi ze.

Televiziyo 'Genesis Tv' yegukanye igihembo cya Televiziyo y'umwaka iteza imbere imyidagaduro 'Entertainment TV Station of the year'-Igihembo cyakiriwe na Nadine, Umunyamabanga wa Niragire Marie France

Marie France Sonia yahawe igihembo cyihariye (Female Entrepreneur of the year)

Tariki 11 Kamena 2020, Niragire Marie France wamenyekanye nka Sonia yatangije ku mugaragaro Televiziyo 'Genesis' aba umugore wa mbere mu Rwanda ubikoze 


Uyu mugore yashimiwe kurema akazi ku rubyiruko



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110299/niragire-umunyarwandakazi-wa-mbere-washinze-televiziyo-yegukanye-igihembo-cya-mbere-amafot-110299.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)