Intore Tuyisenge yashinze studio yumuziki, a... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tuyisenge yabwiye INYARWANDA, ko yashinze iyi studio mu rwego rwo kwita ku bakiriya be, abo akorera indirimbo nka Minisiteri, ibigo n'abandi.

Avuga ko iyi studio ije nk'igisubizo mu iterambere ry'umuziki we. Ati: 'Nasanze igisubizo ari ugushyiraho 'studio' yanjye izajya imfasha kandi igafasha n'abandi bahanzi, cyane cyane abakizamuka.'

Iyi studiyo izajya ikora indirimbo mu buryo bw'amajwi n'amashusho, ikinamico n'ibindi.

Ku ikubitiro, iyi studio yatangiranye na Producer Jackson wamufashije muri uru rugendo rw'umuziki we kuva mu 2007, amukorera indirimbo nka 'Intore izirusha intambwe', 'Tora Kagame Paul, 'Karongi', 'Burera', 'Nyamagabe' n'izindi.

Intore Tuyisenge avuga ko iyi studio ayitezeho gufasha abahanzi bafite impano ariko 'badafite ubushobozi buhagije', n'abifuza ko bakorana indirimbo.

Iyi studio ikorera i Kagugu hafi ya Centre de Sante. Muri iki cyumweru cyahariwe imitangire ya serivise, Tuyisenge yakoreyemo indirimbo yise 'Akira neza umukiriya'.

Uyu muhanzi usanzwe ari Umuyobozi w'Urugaga rw'abahanzi mu Rwanda, amaze iminsi ari gukorera indirimbo Imirenge 416.

Asanzwe afite indirimbo z'uturere zirimo nka Karongi, Nyabihu, Gasabo, Gicumbi, Burera, Gisagara, Gatsibo, Kirehe, Nyagatare n'izindi.

Asobanura ko yagize igitekerezo cyo gukorera indirimbo Imirenge, ubwo yakoraga indirimbo 'Unkumbuje u Rwanda' aho yagaragaje ibyagezweho n'ahari amahirwe abantu bakwiye gushora imari, by'umwihariko abanyarwanda baba mu mahanga.

Umuhanzi akaba n'Umuyobozi w'Urugaga rw'abahanzi mu Rwanda, Tuyisenge Intore yashinze studio y'umuziki

Producer Jackson muri studio mu 2009 atunganya indirimbo nyinshi zakunzwe za Intore Tuyisenge 

Imbere muri Studio VMM Records y'umuhanzi Intore Tuyisenge yitezeho gufasha benshi bafite impano




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110296/intore-tuyisenge-yashinze-studio-yumuziki-atangirana-producer-wamukoreye-indirimbo-zakunzw-110296.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)