Ingabo z’u Rwanda zarokoye abaturage bafashwe n’ibyihebe muri Cabo Delgado - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yo guhashya abagize iyo mitwe muri Cabo Delgado, abagize iyo mitwe bahungiye hakurya y’umugezi witwa Missalo mu Karere ka Macomia, gusa hari ubwo bambuka bakagaruka hakuno y’umugezi gutega ibico mu gace kagenzurwa n’ingabo z’u Rwanda.

Nubwo batega ibico, ingabo z’u Rwanda zibageze ku buce zibahashya. Nko ku itariki ya 6 Ukwakira 2021, hishwe umuyobozi mukuru w’abo barwanyi witwa Mohamoudu wari uzwi ku izina rya ‘Simba Msituni’. Uwo muyobozi yicanywe n’umwe mu bamurindaaga witwa Sgt Labilless.

Byabaye ari saa Moya za mu gitondo aho ingabo z’u Rwanda ziri hagati ya Mbau na Limala, uduce turi mu bilometero birindwi uvuye Mbau zari zateze igico nijoro kuko aho hantu hari hagaragaye ibimenyetso by’ibirenge, bigaragaza ko abagize imitwe y’iterabwoba bajya bahanyura berekeza mu ishyamba ahazwi nka SIRI 2.

Muri icyo gitondo ubwo bwari bumaze gucya, abagize imitwe y’iterabwoba bahanyuze bafite imbunda, imitego na za grenade, bagwa mu gico cy’ingabo z’u Rwanda zirabarasa hapfamo babiri abandi barakomereka.

Ingabo z’u Rwanda kandi zafashe imbunda za SMG 01 na magazine zirindwi zirimo amasasu, grenade ebyiri, telefone eshanu, imiti n’ibyo kurya.

Umusanzu ingabo z’u Rwanda zikomeje gutanga muri Cabo Delgado mu kugarura umutekano, watumye abaturage bari bamaze imyaka itatu baravuye mu byabo batahuka.

Abo baturage batahuka, bakirwa n’ingabo z’u Rwanda, zikabashyikiriza Polisi ya Mozambique kugira ngo barindwe banatange amakuru ahagije aho abagize imitwe y’iterabwoba baherereye.

Mu makuru abaturage batanze, bavuze ko inkambi z’imitwe y’iterabwoba zose uko ari eshanu zimutse hakurya ya Messalo zijya mu Majepfo aho bita Miengelewa.

Banavuga ko abagize iyo mitwe y’iterabwoba bacitse intege cyane, ko ibitero by’ingabo byabahahamuye kandi nta n’ibikoresho bagifite kuko ibyinshi babyambuwe.

Ibikorwa byo guhashya imitwe y’iterabwoba no kugarura umutekano muri Cabo Delgado birakomeje ari nako abaturage basubizwa mu byabo.

Aba bagabo batanu, abagore batandatu n'abana babiri barokowe n'ingabo z'u Rwanda nyuma y'igihe ari ingwate z'ibyihebe
Nyuma yo kubohorwa, abaturage basubizwa mu bice bahoze batuyemo byagaruwemo umutekano
Abaturage bishimira gusubizwa mu byabo nyuma y'imyaka barabikuwemo n'ibyihebe
Abaturage batahutse bakirwa n'ingabo z'u Rwanda, bagashyikirizwa Polisi ya Mozambique
Abaturage bari bamaze igihe bahangayitse, bari mu maboko y'imitwe y'iterabwoba yayogoje Cabo Delgado
Bimwe mu bikoresho birimo intwaro byambuwe ibyihebe
Umusirikare w'u Rwanda ashyikiriza Polisi ya Mozambique abafatiwe mu mitwe y'ibyihebe



source : https://ift.tt/2X9Fzs8
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)