Ibyabaye ku musore wateye inda umwangavu bikarangira yitabye Imana. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Polisi yo mu gihugu cya Zimbabwe yataye muri yombi umusore w'imyaka 26 wateye inda umwana w'umukobwa w'imyaka 15 bikarangira apfuye arimo kwibaruka ,ibintu byarakaje cyane abaturage bo muri kiriya gihugu.

Bivugwa ko Anna Machaya wari ufite imyaka 15 yapfuye agashyingurwa mu rusengerero rwa Shrine mu burasirazuba bwa Marange.Polisi imaze gukora iperereza yataye muri yombi kandi ababyeyi ba Anna Machaya kugirango baryozwe uruhare baba baragize mu rupfu rw'uyu mwana w'umukobwa.

Urubanza rwashyize ahagaragara imikoreshereze itari myiza y'abana bato , kuko bivugwa ko uyu mukobwa yahatiwe kureka ishuri ngo ashyingirwe.Aba babyeyi barashinjwa kubeshya imyaka y'umukobwa wabo kugirango ashyingirwe.Naho uyu musore witwa Hatirarami Momberume arashinjwa icyaha cyo gusambanya umwana utari wagira imyaka y'ubukure.



Source : https://yegob.rw/ibyabaye-ku-musore-wateye-inda-umwangavu-bikarangira-yitabye-imana/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)