Burera: Umugore yatanye umugabo umwana wavukanye ubumuga||umugabo aratabaza. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugabo witwa Nkurunziza Jean De Dieu utuye mu murenge wa Cyanika ,aratabaza asaba ubufasha nyuma y'aho umugore we amutaye ngo ni uko babyaye umwana ufite ubumuga.

Uyu mugabo aganira na BTN yatangaje ko afite ibibazo byinshi kuko adashoboye kwita kuri uyu mwana kubera ko atishoboye ndetse ko umwana yagakwiye kubona akagare k'abamugaye ariko akaba yarabuze ubuvugizi.Jean de Dieu akaba asaba ubuyobozi n'abagiraneza kumufasha kwita kuri uwo mwana .Gusa ubuyobozi bw'umurenge wa Cyanika bwatangaje ko ntabushobozi bufite bwo kwita kuri uyu mwana ariko ngo bugiye kumukorera ubuvugizi.



Source : https://yegob.rw/burera-umugore-yatanye-umugabo-umwana-wavukanye-ubumugaumugabo-aratabaza/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)