Ibipimo 2.500 bimaze gufatwa hirya no hino mu gihugu hapimwa Muryamo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) cyemeje ko iyo ndwara yageze mu ngurube zo mu Rwanda koko ku wa 16 Nzeri 2021, nyuma y’ibyavuye mu bipimo byafatiwe ku z’umwe mu borozi b’i Rwamagana.

Mu kiganiro Umuyobozi w’Ishami ry’Ubworozi muri RAB, Dr Ndayisenga Fabrice, yagiranye na Radio Rwanda ku wa 5 Ukwakira 2021, yasobanuye ko ibyo bipimo byafashwe mu ntangiriro za Kanama uyu mwaka hagahita hashakwa uko no mu tundi turere hakorwa isuzuma.

Ati “Twahise dutangira gufata ibipimo mu Rwanda hose. Hirya no hino mu turere abakozi bacu bamaze gufata ibipimo bigera ku 2.500 bigiye gukorerwaho isuzuma kugira ngo turebe uko ubworozi [bw’ingurube] bwo hirya no hino mu gihugu bwifashe; bityo hagende hafatwa n’ingamba bijyanye n’uko uduce tugiye turwaje.”

Muryamo ni icyorezo kitagira umuti n’urukingo. Aborozi b’ingurube basabwe kutazikura mu gace kamwe ngo bazijyane mu kandi hirindwa kuyikwirakwiza, ndetse igihe hari ipfuye ntigomba kuribwa.

Dr Ndayisenga yakomeje ati “Muryamo y’ingurube ni indwara ifite ubukana bukabije kuko kugeza ubu ku Isi yose ntirabonerwa umuti cyangwa urukingo. Harimo harakorwa ubushakashatsi mu mahanga bugaragaza ko urukingo rushobora kuzaboneka ariko ubu nta ruhari.”

Iterwa na virus ya African Swine Fever. Ingurube yafashwe nayo igira ibimenyetso birimo umuriro uri hejuru ya dogere Celcius 40, kunanirwa kurya no kugenda, gutitira, gutukura ibice by’umutwe, ku nda no ku maboko n’amaguru uhereye ku bice by’imyanya myibarukiro.

Yasobanuye ko hari n’izindi ndwara z’ingurube zigira ibimenyetso nka bimwe muri ibyo, bityo ko aborozi bakwiye guhora bashaka amakuru bakanegera abavuzi b’amatungo ariko bakarushaho no kwirinda.

Bivugwa ko iyo ndwara ifite inkomoko muri Afurika nk’uko bigaragara mu izina rya virusi iyitera. Kugera ku yindi migabane ngo byatewe n’inyama z’ingurube zambutswaga.

Ni yo mpamvu n’abacuruzi b’inyama babuzwa kubaga ingurube zanduye icyo cyorezo kuko baba bagikwirakwiza bakakigeza aho kitari kandi bihanwa n’amategeko.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Aborozi b’Ingurube mu Rwanda, Shirimpumu Jean Claude, yavuze ko nk’aborozi bashimira RAB ku bw’uko ikomeje kubafasha ifata ibipimo, ibyitezweho kuzamenyekanisha uduce twugarijwe n’ututaragerwamo n’icyorezo tukarindwa cyane.

Yakomeje ati “Ku kijyanye n’ubwirinzi, umworozi akwiye kumenya ko agomba kwigirira isuku mbere yo kwinjira mu bworozi bwe, kandi bukaba buri ahazitiye ku buryo abantu badashobora kubuzamo [uko bishakiye].”

“Tugira n’inama aborozi kuko hari igihe baba bafite abakozi benshi. Abo bakozi na bo ubwabo bagomba kugira isuku bakabigirira n’imyambaro yabugenewe. Abavuzi n’abaguzi b’ingurube bakwiye kwinjizwa mu matungo babanje gukora isuku kuko baba bageze henshi.”

Yasabye aborozi ko bajya batanga amakuru kare mu gihe hari ingurube igaragaje ibimenyetso runaka by’uko itameze neza.

Abazi iby’amateka y’u Rwanda bagaragaza ko Muryamo iri mu byorezo by’amatungo magufi bitari inzaduka kuko hagati ya 1890 na 1891 nabwo yari ihari.

Inkuru bifitanye isano: Indwara ya muryamo yageze mu ngurube zo mu Rwanda

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) cyemeje ko Muryamo yageze mu ngurube zo mu Rwanda ku wa 16 Nzeri 2021



source : https://ift.tt/2ZTM2Iy
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)