Ibikubiye mu butumwa bwa Rafael York wakiniye... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rafael York yatangiye guhamagarwa mu Mavubi ku mukino wa Mali na Kenya ariko kubera kubura ibyangombwa, ntiyabasha gukina iyi mikino yose n'ubwo yabaga ari ku kibuga. York w'imyaka 22, nyuma yo kubona ibyangombwa, yari mu bakinnyi bari bitezwe ku mikino ya Uganda aho yose yabanje mu kibuga ariko umukino ubanza akaza gusimbuzwa n'ubwo bitavuzweho rumwe n'abantu barebaga umukino, kuko bavugaga ko Mashami amakuyemo yari agishoboye.


Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Rafael York yagize icyo avuga ku mikino ibiri yakinnye ndetse yemeza ko aricyo gihe ngo Amavubi atsinde. Yagize ati: 'Ni ibintu bibabaje kubera iyi mikino ibiri dutsinzwe, gusa umupira w'amaguru ntabwo buri gihe ari umunyakuri. Kuri ubu, nicyo gihe ngo twiminjiremo agafu ndetse dushake amanota atatu ya mbere ndetse n'ibindi bihe bizaza.'


York yakiniye Suwede y'abato 

Amavubi nyuma yo gutsindwa na Mali, akanganya na Kenya ndetse agatsindwa imikino ibiri na Uganda, mu kwezi gutaha bafite kuzakira Mali tariki 11, nyuma y'iminsi 3 bajye gusura Kenya bahite basoza imikino y'amatsinda.


York ubu ni umukinnyi w'Amavubi mu bihe biri imbere



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110372/ibikubiye-mu-butumwa-bwa-rafael-york-wakiniye-amavubi-bwa-mbere-110372.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)