Eric Omondi wabonanye na Shaddyboo arifuza um... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu minsi micye ishize, Shaddyboo yagaragaye yishimanye na  Eric Omondi anaca amarenga ko bafitanye umushinga n'uyu mushoramari waminuje mu masomo y'itangazamakuru, nyamara akaza kwiyegurira umwuga w'urwenya n'ishoramari mu myidagaduro.

Ku myaka 44, byamugejeje ku butunzi bwarenga Miliyari 1 y'amanyarwanda, nk'uko bitangazwa n'ibinyamakuru byo mu gihugu cy'amavuko cye cya Kenya. Mu butumwa uyu musore ukuze yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yasabye abanyarwandakazi bumva bavamo uwamubera umugore kumwoherereza amashusho akazabavugisha.

Eric Omondi watangiye avuga mu Kinyarwanda, yagize ati: 'Ndashaka umugore mwiza w'umunyarwandakazi'

Akomeza mu rurimi rw'icyongereza ariko ugenecyereje mu Kinyarwanda agira ati 'ku bantu batumva ikinyarwanda icyo navugaga, nakwishimira kuba umunyarwanda nkaba i Kigali ubuzima bwanjye bwose n'umugore mwiza w'umunyarwandakazi, tukabyarana abana 8 niba atari 9 bavanze (Kenya n'u Rwanda).'

Maze atanga amahirwe ku munyarwandakazi wese ubyifuza waba umugore mwiza wa 'Eric Omondi', 'umugore wa mbere wa Afurika' (First Lady of Africa), yakohereza amashusho kuri numero yatanze akazamuvugisha cyangwa akazabavugisha.

Muri iyi minsi ariko, Eric Omondi akomeje kwamamaza filime ye yise 'Wife Material' iri hafi gusohoka. Muri 2016, yari yambitse impeta ya fiancailles Chantal Grazioli ukomoka mu Butaliyani, ariko muri 2019 yaje kwemeza ko batandukanye.

Ubutumwa bwa Shaddyboo ari kumwe na Eric Omondi

Ubutumwa bwa Eric Omondi asaba umunyarwandakazi waba yumva yamubera umugore, kumwoherereza amashusho bakaza kuvugana.

Eric Omondi ushaka umugore w'umunyarwandakazi

Shaddyboo uheruka kubonana na Eric Omondi nk'uko yabitangarije abamukurikira mu mashusho mato bishimanye



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110373/eric-omondi-wabonanye-na-shaddyboo-arifuza-umunyarwandakazi-wo-kumubera-umugore-110373.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)