Guverineri Habitegeko yasabye abayobozi kwirinda inenge mu matora y’inzego z’ibanze - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabitangaje kuri uyu wa 13 Ukwakira 2021 mu nama y’abayobozi b’inzego z’ibanze kuva ku murenge kugera ku bayobozi b’uturere, yitabiriwe n’abashinzwe umutekano barimo Ingabo na Polisi ndetse na Visi Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.

Abayobozi bibukijwe amategeko n’amabwiriza agenga amatora kugira ngo buri rwego ibyo rushinzwe ruzabikore neza amatora agende neza.

Guverineri Habitegeko yagize ati “Inzego z’umutekano zishinzwe gushyiraho uburyo bwo gucunga umutekano kugira ngo abantu bazatore mu bwisanzure. Inzego z’ibanze zishinzwe gushishikariza abaturage kwitabira kugira ngo amatora azitabirwe”

Yakomeje agira ati” N’ibindi bijyanye no kumenya ngo uzatorwa ni nde, ni muntu ki? Uwemerewe gutorwa, utemerewe gutorwa, ibyo byose twabiganiriyeho kugira ngo hatazazamo urujijo ugasanga amatora yacu ajeho inenge”.

Habitegeko yibukije abayobozi b’inzego z’ibanze kuzagenzura neza iyubahirizwa ry’ingamba zo kwirinda Covid-19 kugira ngo imibare y’abandura iki cyorezo itazongera gutumbagira kandi yari itangiye kugabanuka ku buryo bugaragara.

Amatora y’inzego z’ibanze agiye kuba mu gihe ibipimo bigaragaza ko u Rwanda ruhagaze neza mu kubahiriza ihame ry’uburinganire bw’abagabo n’abagore.

Guverineri Habitegeko yasabye abagabo n’abagore kuzitabira aya matora, by’umwihariko asaba abagore n’abafite ubumuga kuzatinyuka bagatanga kandidatire zabo muri aya matora.

Ati “Akenshi mu matora yabanje wabonaga abantu bitinya, ku myanya imwe ngira ngo abatowe mbere bagaragaje ko nta mwanya n’umwe umugabo atakoraho cyangwa umugore atakoraho. Abatowe bose babikoze neza ku buryo icyo kintu cy’urujijo cyagiye kivaho”.

Imyiteguro y’amatora y’inzego z’ibanze yaratangiye. Kuva tariki 11 tariki 20 Ukwakira 2021, Komisiyo y’Igihugu y’amatora iri kwakira kandidatire z’abifuza kujya mu nama njyanama mu nzego zitandukanye.

Amatora y’abajyanama b’uturere n’abagize komite nyobozi z’uturere aribo ba visi Meya babiri na Meya ateganyijwe tariki 19 Ugushyingo 2021.

Guverineri Habitegeko yasabye abayobozi kwirinda ko mu matora y'inzego z'ibanze ari gutegurwa hagaragaramo inenge



source : https://ift.tt/2YROmzK
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)