EIB yahaye Banki ya Kigali miliyoni 40 z'Amayero yo kuzahura ubukungu bwazahajwe na Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Maria Shaw Barragan, Umuyobozi muri EIB hamwe na Dr Diane Karusisi, Umuyobozi mukuru wa BK nyuma yo gusinya amasezerano y
Maria Shaw Barragan, Umuyobozi muri EIB hamwe na Dr Diane Karusisi, Umuyobozi mukuru wa BK nyuma yo gusinya amasezerano y'iyo nkunga

BK ni yo izanyuzwamo igice kinini cy'ayo mafaranga kuko izahabwa miliyoni 40 z'Amayero, kugira ngo abafite ubucuruzi bwadindijwe n'icyorezo cya Covid-19 baze gufatamo inguzanyo.

Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yahaye ikaze gahunda EIB ifite yo gutera inkunga abikorera bo mu Muryango wa Afurika y'Iburasirazuba (n'u Rwanda by'umwihariko), ikaba iteganya kubagenera igishoro cya miliyoni 175 z'Amayero, mu rwego rwo kuzahura ubukungu bwazahajwe na COVID-19.

U Rwanda rubaye igihugu cya mbere mu Muryango wa Afurika y'Iburasirazuba cyungukiye muri iyi gahunda ya EIB igamije guteza imbere ubucuruzi mu gihe kirekire.

Dr Ndagijimana yagize ati “Icyorezo cya COVID-19 cyahungabanyije ubucuruzi bw'u Rwanda bigira ingaruka mbi ku bukungu bw'Igihugu. Ubufatanye hagati ya Banki y'Ishoramari y'u Burayi (EIB) na Banki ya Kigali (BK) hamwe na KCB Rwanda, buzatuma ishoramari rikomeza, cyane ko ari ubufasha bwagenewe ubucuruzi burimo abagore n'abakobwa.”

Visi Perezida wa Banki y'Ishoramari y'u Burayi, Thomas Östros avuga ko aho COVID-19 yadukiye, iyo banki yakoranye n'ibigo by'imari muri Afurika kugira ngo ubucuruzi butadindira burundu, hakabaho gutakaza imirimo kwa benshi.

Östros ashimangira ko amasezerano we na MINECOFIN bashyizeho umukono kuri uyu wa Mbere, akubiyemo inkunga igenewe ba rwiyemezamirimo b'abagore hamwe n'izahabwa ibigo biteza imbere ubukungu budaheza umugore.

Ku ruhande rwa Banki ya Kigali, Umuyobozi Mukuru wayo, Dr Diane Karusisi, yavuze ko aya mafaranga azashorwa mu mishanga y'abakobwa n'abagore by'umwihariko kugira ngo ibashe kongera gukora nk'uko byahoze mbere ya Covid-19.

Ati “30% by'aya mafaranga azatangwa mu bigo biyobowe n'abakobwa cyangwa abagore, tuzi ko hari abagore benshi bari mu bucuruzi, akenshi ntabwo babonaga inguzanyo ihagije. Rero amafaranga azajya muri ibyo bigo bito n'ibiciriritse, azabafashe kugira ngo ubucuruzi bwabo bwongere gukora neza butere imbere.”

Banki ya EIB isanzwe ifite ibikorwa itera inkunga mu Rwanda kuva mu mwaka wa 1977, aho imaze gutanga inkunga ingana na miliyoni 206 z'Amayero ku mishinga y'abikorera n'iya Leta.




source : https://ift.tt/3vJj1es
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)