Guverinoma imaze kubaka ibyumba by’amashuri bisaga ibihumbi 22 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imibare yatangajwe na Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda igaragaza ko ibyumba by’amashuri 22.505 byamaze kubakwa birimo 17.414 by’amashuri abanza, 3.591 by’ayisumbuye n’ibindi 1.500 bizakoreshwa n’amashuri y’incuke.

Umukozi muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe ubukangurambaga n’itumanaho, Salafina Flavia, yabwiye IGIHE ko n’ubwo intego yagezweho hakiri ibyumba bitararangira neza ahari gukorwa imirimo ya nyuma.

Ati “Hari ibyumba by’amashuri amwe ageretse [etage] ayo ntabwo ararangira neza ariko hari gukorwa imirimo ya nyuma. Umuntu yavuga ko nko mu cyumweru gishize twari tugeze ku kigero cya 98,86% ariko ubu urumva ko hashize iminsi wasanga iyo mirimo ya nyuma yararangiye.”

Gahunda yo kubaka ibyumba by’amashuri bishya yatangijwe na Mineduc muri Kamena 2020, ahari hateganyijwe ko muri buri karere hubakwa ibyumba bishya bifasha mu kugabanya ubucucike no kuzafasha ngo abanyeshuri bazajye babasha guhana intera iteganywa n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Ku rundi ruhande ariko hari uturere twahawe ibyumba by’amashuri byinshi ugereranyije n’utundi kuko nko muri Nyagatare hubatswe ibyumba 1.240 muri Rubavu hubakwa ibyumba 1.201, Gatsibo hubakwa 1.193 ndetse na Gasabo hubatswe ibyumba by’amashuri 1.074.

Mu kubaka ibi byumba by’amashuri, Guverinoma y’u Rwanda yakoresheje asaga miliyari 96,4 Frw yiyongera kuri miliyari 180 Frw zatanzwe na Banki y’Isi nk’inguzanyo.

Ibyumba by'amashuri byari biteganyijwe kubakwa byose byararangiye



source : https://ift.tt/3n8DxBt
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)