Burundi : Imbonerakure 17 n'uwahoze ari umuyobozi bafunzwe bazira gukorana n'inyeshyamba z'Abanyarwanda zirwanya u Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu byumeru bibiri bishize, abasirikare b'u Burundi bakozanyijeho na ziriya nyeshyamba z'Abanyarwanda ndetse bafatamo 13 muri zo aho bane muri bo bafashwe ari inkomere bose hamwe bagahita bajyanwa gufungwa n'urwego rw'iperereza (SNR) rufite icyicaro mu Mujyi wa Bujumbura.

SOS Medias Burundi ivuga ko ku wa Gatanu w'icyumweru gishize tariki 01 Ukwakira 2021, Umuyobozi Polisi ya Kiriya gihugu n'Umuyobozi w'Ingabo ndetse n'uwa wa Komini bagiye kugirana inama n'abaturage bo muri Zonze ya Bumba muri Komini ya Bukinanyana mu Cibitoke kugira ngo bakomeze gukorana n'inzego batanga amakuru y'inyeshyamba.

Aba baturage basabwe kujya batanga amakuru ku muntu wese babonye akorana n'inyeshyamba z'Abanyarwanda zifite ibirindiro mu ishyamba rya Kibira.

Bariya baturage bavuze ko bajya babona izo nyeshyamba z'Abanyarwanda ziri kumwe na bamwe mu basirikare b'Igihugu ndetse na zimwe mu mbonerakure.

Nyuma ya biriya biganiro, SOS Medias Burundi itangaza ko hari Imbonerakure 17 zo muri Komini ya Mabayi muri iriya Ntara ya Cibitoke ndetse n'uwahoze ari Umuyobozi mukuru w'iriya Zone ya Mabayi batawe muri yombi bakekwaho gukorana n'inyeshyamba z'Abanyarwanda zirwanya ubutegetsi bw'u Rwanda.

Igihugu cy'u Rwanda n'u Burundi ubu biri mu nzira yo gusubiza umubano ku murongo umaze imyaka itandatu urimo igitsotsi, byagiye bihererekanya bamwe mu barwanyi barwanya ubutegetsi bw'ibi bihugu bagiye bafatirwa ku butaka bwa buri Gihugu.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Umutekano/Burundi-Imbonerakure-17-n-uwahoze-ari-umuyobozi-bafunzwe-bazira-gukorana-n-inyeshyamba-z-Abanyarwanda-zirwanya-u-Rwanda

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)