MINEDUC yatangaje uko abarangije amashuri abanza n'ayisumbuye (icyiciro cya 1) batsinze #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Minisitiri w
Minisitiri w'Uburezi, Dr Valentine Uwamariya hamwe n'Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr Bernard Bahati mu gutangaza ayo manota

MINEDUC yavuze ko abo bose bazasibira ariko ikabizeza kuzajya ibafasha gusubiramo by'umwihariko amasomo bize, ifatanyije n'amashuri abo bana bigamo.

MINEDUC yabisobanuye kuri uyu wa Mbere tariki 04 Ukwakira 2021, ubwo yatangazaga amanota y'ibizamini byashoje amashuri abanza n'ayisumbuye mu cyiciro cya mbere muri uyu mwaka wa 2021.

Mu banyeshuri 251,906 barangije amashuri abanza, abangana na 44,176 bahwanye na 17.5% bazasubira aho bigaga mu mwaka wa gatandatu kuko batatsinze ibyo bizamini.

MINEDUC ivuga ko urugero rw'imitsindire y'ibizamini bya Leta byashoje amashuri abanza muri 2021 rungana na 82%, mu gihe muri 2019 abatsinze bari 81.6%.

Ku bijyanye n'abarangije icyiciro cya mbere cy'amashuri yisumbuye, Minisiteri y'Uburezi ivuga ko mu banyeshuri 121,626 bakoze ibizamini, abazasibira kuko batatsinze ari 16,466 bahwanye na 13.6%.

Abanyamakuru batandukanye bitabiriye icyo gikorwa
Abanyamakuru batandukanye bitabiriye icyo gikorwa

Minisitiri w'Uburezi Dr Valentine Uwamariya ashima urugero rw'imitsindire y'abana muri uyu mwaka kuko ngo rwarushije urwo mu mwaka wa 2019, akavuga ko bishobora kuba byaratewe n'uko babonye umwanya wo gusubiramo amasomo mu gihe cya Guma mu Rugo, babifashijwemo n'ababyeyi.

Dr Uwamariya yakomeje avuga ko abigaga mu mashuri abanza batabonye amanota abemerera kujya mu mashuri yisumbuye, kimwe n'abigaga mu mashuri yisumbuye batazajya mu cyiciro cya kabiri, bose bazahabwa ubufasha bw'umwihariko.

Dr Uwamariya yakomeje agira ati "Dufatanije n'amashuri, ubu igikurikirano ni ukureba aho abo bana baherereye, aho bazigira, uko bazigishwa! Uretse n'aba bakoze ibizamini bya Leta hari n'abandi basigaye inyuma mu bindi byiciro, Minisiteri y'Uburezi ifatanyije n'amashuri hari gahunda yo gusubiriramo amasomo ku bari inyuma y'abandi".

MINEDUC yanahaye ibihembo bya mudasobwa zigendanwa abana 10 ba mbere batsinze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, hamwe na 10 ba mbere batsinze ibisoza icyiciro rusange cy'ayisumbuye.

Abana bahize abandi bahawe ibihembo birimo na mudasobwa zigendanwa
Abana bahize abandi bahawe ibihembo birimo na mudasobwa zigendanwa

Uwitwa Rutaganira Yanisse Ntwali w'i Kigali mu Karere ka Kicukiro ni we wabaye uwa mbere mu bizamini bisoza amashuri abanza, na ho Tumukunde Francoise utuye mu Karere ka Nyamasheke akaba ari na ho yigaga, yabaye uwa mbere mu batsinze ibisoza amashuri yisumbuye(icyiciro rusange).

Rutaganira na Tumukunde bavuze ko babifashijwemo n'ababyeyi babo, batapfushije ubusa igihe cya Guma mu Rugo.

Tumukunde yakomeje agira ati "Ababyeyi banjye bamfashaga kujya kuri internet ngakora ubushakashatsi, ariko ngakurikirana n'amasomo yaberaga kuri televiziyo".

Aba bose ariko n'ubusanzwe bavuga ko babaga aba mbere mu bizamini bisanzwe byo mu ishuri kuva igihe batangiriye kwiga amashuri abanza.




source : https://ift.tt/3a192HA
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)