Nyuma y'amezi 2 Platini yasubiye muri Nigeria, noneho aragenzwa niki ? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 04 Ukwakira 2021, Platini usigaye yitwa P. yuriye rutemikirere imwerekeza muri Nigeria.

Hari hashize amezi abiri uyu muhanzi n'ubundi agiye muri Nigeria aho yakubutseyo asinyanye amasezerano na sosiyete yitwa One Percent Managers izwiho kumenyekanisha ibihangano by'abahanzi n'abakinnyi ba filime.

Platini unahatanira igihembo muri AFRIMA 2021, ubu noneho bimwe mu bigenza bifitanye isano na biriya bihembo bikomeye muri Africa aho agiye kuganira kugira ngo azaririmbe mu birori by'itangwa ryabyo bizaba mu kwezi k'Ugushyingo 2021.

Platini ukomeje gusohora ibihangano bigakundwa na benshi, ubu aherutse gushyira hanze indirimbo yise Shumuleta izi mu zigezweho mu Rwanda akaba ateganya no kuzayimenyekanisha muri Nigeria aho yerekeje.

Mu kumenyekanisha iki gihangano cye kimwe n'ibindi afite, biteganyijwe ko Platini azagirana ibiganiro na Television ndetse n'amaradiyo atandukanye muri Nigeria.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Nyuma-y-amezi-2-Platini-yasubiye-muri-Nigeria-noneho-aragenzwa-niki

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)