Amavubi yacu ntagendera ku izina rimwe - Amarangamutima ya Eric Nshimiyimana mbere y'uko u Rwanda rwesurana na Uganda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Eric Nshimiyimana wakiniye ikipe y'igihugu igihe kinini, ubu akaba ari umutoza wa AS Kigali, avuga ko akurikije amarangamutima ye n'ay'abanyarwanda, abona u Rwanda rutagomba gutsindwa umukino wa Uganda uko byagenda kose.

Uyu munsi saa 18h, Amavubi y'u Rwanda aresurana n'Imisambi ya Uganda mu mukino w'umunsi wa 3 mu itsinda E mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2022 kizabera muri Qatar. Uyu mukino urabera mu Rwanda kuri Stade Regional.

Umukino w'u Rwanda na Uganda ni umukino uba utoroshye, buri ruhande ntiruba rwemera gutsindwa bitewe n'amateka y'ibihugu byombi.

Eric Nshimiyimana Nshimiyimana wakiniye Amavubi igihe kinini ndetse akaba n'umwe mu bantu bazi amateka n'agaciro k'uyu mukino cyane ko yari mu Mavubi ya 2003 yanganyije na Uganda i Kigali bakayitsindira muri Uganda bakaza kubona itike y'igikombe cy'Afurika, avuga ko ari umukino abona u Rwanda rutagomba gutsindwa uko byagenda kose.

Ati "Ni umukino ukomeye, ku marangamutima yanjye n'ay'igihugu, ni umukino tutagomba kwemera gutsindwa, iyo mvuze kudatsindwa, byibuze wanganya aho gutsindwa, urumva ko bisaba imbaraga nyinshi kuko ni ibihugu bihana imbibi, ni ibihugu umukino wabyo ntuba woroshye uwo wazana wese, uwo wazana wese yagutsinda"

"Burya gutsinda si ibintu utegura umunsi umwe, utangira kubyishyiramo utangiye imyitozo. Buriya icyo navuga ku Mavubi yacu, ni ikipe itagendera ku izina rimwe, iyo bameze neza, bashyize hamwe batsinda icyo basabwa ni ugutuza bakaba mu mukino."

Muri iri tsinda rya E, Amavubi ari ku mwanya wa nyuma n'inota 1, Uganda na Kenya zifite 2 mu gihe Mali ifite 4.

Amavubi afite umukino ukomeye na Uganda
Eric Nshimiyimana avuga ko uyu mukino Amavubi agomba kuwutsinda byanze bikunze



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amavubi-yacu-ntagendera-ku-izina-rimwe-amarangamutima-ya-eric-nshimiyimana-mbere-y-uko-u-rwanda-rwesurana-na-uganda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)