Nibyo byica abakinnyi bacu, uzajya gusinda uwo azisanga hanze no kwirukanwa bijyemo - KNC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida w'ikipe ya Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles [KNC] avuga ko icyemezo bafashe cyo kugira ngo abakinnyi b'iyi kipe bajye bakina bataha ari mu rwego rwo kugira ngo bafate inshingano, uzagaragaraho imyitwarire mibi azabihanirwa.

Gasogi United ni imwe mu makipe yakinaga abakinnyi baba hamwe, gusa muri uyu mwaka w'imikino wa 2021-22, abakinnyi bazajya bakina bataha nk'uko byari bimeze mbere y'icyorezo cya Coronavirus.

Benshi batangiye gutekereza ko uku gukina bataha bishobora gukora kuri iyi kipe aho abakinnyi bashobora kubona umwanya wo kujya mu bindi, ni mu gihe hari amakipe bahanganye yo yarekeye abakinnyi mu mwiherero.

KNC avuga ko babikoze mu rwego rwo kugira ngo abakinnyi nabo ubwabo bafate inshingano kuko uzafatirwa mu ngeso mbi nk'ubusinzi ashobora kuzirukanwa.

Ati "Si ntekekereza ko hari ikipe iba inyamwuga abakinnyi baba mu mwiherero, abakinnyi tugomba no kubaha inshingano bakamenya ko ibyo barimo ari akazi, uzajya gusinda uwo azisanga hanze no kwirukanwa bijyemo."

"Nibyo byica abakinnyi bacu, nta muntu usunika uzi icyo akora, bazakomeza babe aho bari, umwiherero uzajya ukorwa ari ngombwa mbere y'umukino, n'aho ubundi wigeze wumva umwiherero wa PSG, tuvugishe ukuri nitwe twica abakinnyi bacu, twabikoze kubera COVID-19, ubu nibabe aho baba, bagire ikinyabupfura nta kindi."

Gasogi United ikomeje kwitegura shampiyona izatangirira tariki ya 30 Ukwakira 2021, imaze gukina imikino ya gicuti igera kuri itanu aho uwuheruka yaraye itsinzwe na AS Kigali 2-0.

Gasogi United isigaye ikina bataha mu ngo zabo
KNC avuga ko abakinnyi bagomba kugira inshingano



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nibyo-byica-abakinnyi-bacu-uzajya-gusinda-uwo-azisanga-hanze-no-kwirukanwa-bijyemo-knc

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)