Amateka ya Makanyaga Abdul umaze imyaka hafi 50 mu muziki #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Makanyaga Abdul yavukiye muri Komini Ngoma ahahoze ari muri Perefegitura ya Butare ubu ni mu Karere ka Huye. Ku myaka itatu (1950) yajyanye n'ababyeyi be i Muyinga mu Burundi bajyanywe n'Ababiligi se wa Makanyaga yakoreraga mu by'amashanyarazi ariko nyuma baje kugaruka mu Rwanda baturutse i Bujumbura.

Yatangiye umwuga wo gucuranga no kuririmba ahagana mu 1967, aririmba muri Orchestres zitandukanye zo mu Rwanda zirimo Abamararungu, Inkumburwa, Les Copins n'izindi.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Makanyaga yifatanyije n'abandi bagenzi be bacurangaga muri Orchestres zitandukanye zari zitakiriho bashyiraho Itsinda ryitwa Irangira.

Usibye kuba umuhanzi n'umucuranzi, Makanyaga ni n'umwe mu bakinnyi ba mbere b'ikipe y'umupira w'amaguru ya Kiyovu Sports usibye ko atatinzemo kubera imvune.

Mu myaka hafi 50 amaze mu mwuga, Makanyaga arakihagazeho haba ku ijwi n'ubuhanga mu gukirigita gitari abikesha ibanga rimwe rukumbi.

Bikurikire muri iki kiganiro Nyiringanzo kuri YouTube ya KT Radio:




source : https://ift.tt/3jrPlxv
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)