Abahoze ari abakozi ba Kompanyi y'indege ya Alitalia bakoze imyigaragambyo bakuramo imyenda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Alitalia imaze igihe iri mu bibazo by'ubukungu byatumye ihagarika ibikorwa byayo ku wa 14 Ukwakira 2021.

Iki kibazo cy'ubukungu cyashegeshe iyi kompanyi yari maze imyaka ibarirwa muri za mirongo itwara indege mu Butaliyani.

Sosiyete nshya, ITA Airways, yahise itangira kuguruka kuwa 15 Ukwakira 2021, ikoresheje zimwe mu ndege za Alitalia. Yaguze kandi ikirango cya Alitalia, ariko ifata abakozi batageze ku 3.000 mu bakozi 10,000 Alitalia yari ifite.

Abahoze ari abakozi ba Alitalia batangiye bakuramo amakoti kugira ngo bagaragaze impuzankano yose ya Alitalia. Babanje gukuramo amakoti yabo, hanyuma amajipo, hanyuma inkweto ndende, basigarana imyenda y'imbere(cyangwa amakanzu ya nijoro).

Abahoze bakora mu ndege bambaye ibirenge bahagaze bucece, hanyuma basakuza bati: "Turi Alitalia!".

Abahoze bakora mu ndege bagera kuri 50 bahagaze ku murongo mu kibuga kiri hejuru y'umusozi wa Capitoline I Roma, bamanura ibikapu bya sosiyete yabo kbabita mu muhanda, hanyuma buhoro buhoro bakuramo amakoti yabo, hanyuma amajipo, n'inkweto.

Bakomeje guhagarara batambaye inkweto,bacecetse iminota mike. Bahita bafata imyenda n'inkweto zabo bitonze maze barasakuza bati: "Turi Alitalia!"

Abayobozi b'amashyirahamwe atandukanye bakomeje gusaba leta kongera amafaranga y'ubushomeri mu gihe cy'imyaka itanu.



Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/abahoze-ari-abakozi-ba-kompanyi-y-indege-ya-alitalia-bakoze-imyigaragambyo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)