Amafoto y'umunsi, abanya-Maroc bakinira Rayon Sports i Bwami ku rusyo basya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu munsi Rayon Sports yari yasubiye ku gicumbi i Nyanza aho yashingiwe, abakinnyi bayo bakaba basuye Ingoro y'Amateka y'i Bwami mu Rukari, amafoto y'abanya-Maroc bakinira iyi kipe barimo basya ku rusyo yashimishije benshi.

Rayon Sports ikaba yari yagiyeyo no mu rwego rwo gukina umukino wa gicuti na Nyanza FC yo mu cyiciro cya kabiri, ariko mbere y'uyu mukino ikaba yasuye Ingoro y'i Bwami mu Rukari aho Abami babaga, barayitambagizwa ndetse basobanurirwa amateka yayo.

Beretswe aho umwami yabaga, uburiri bwe(igisasiro), ku ruhimbi, ahaterekwaga inzoga, berekwa inka z'i Bwami zizwi ku Izina ry'Inyambo ndetse n'ibindi bice bitandukanye bigize iyi Ngoro.

Aba bakinnyi bagiye bafata amafoto atandukanye ariko amafoto y'Abanya-Maroc baheruka gusinyira iyi kipe, Rharb Youssef na Lhassaine Ayoub Ait bapfukamye imbere y'urusyo barimo basya niyo arimo kuzenguruka hirya no hino yashimishije Abanyarwanda benshi.

Umukino wa gicuti wabaye ndetse urangira amakipe yombi anganyije 2-2. Rayon Sports yabarizwaga i Nyanza ari ho iba, yavuyemo nyuma y'umwaka w'imikino wa 2012-2013.

Youssef arimp gusya
Byari ibyishimo kuri Ayoub Lhassaine arimo gusya
Rharb Youssef ari kumwe n'umutahira bifotereza ku Nyambo
Bifotoreje ku Nyambo, inka z'i Bwami
Basobanuriwe byinshi



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amafoto-y-umunsi-abanya-maroc-bakinira-rayon-sports-i-bwami-ku-rusyo-basya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)