Bwa mbere Omah Lay agiye gutaramira abanyarwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki gitaramo kigiye kuba mu muburyo ari guteganya gukora bizenguruka umugabane wa Afurika, anyura mu bihugu bitandukanye. Amakuru agera ku Umuryango aravuga ko yamaze gushyira umukono ku masezerano n'abamutumiye gutaramira mu Rwanda. Igisigaye ni ugutangira gusohora gahunda y'uko iki gitaramo kizagenda.

Uyu musore w'imyaka 23 y'amavuko muri Gicurasi 2020 yasohoye EP yise 'Get Layd' iriho indirimbo ye yise 'You' na 'Bad Influence' zamumenyekanishije.

Tariki 13 Mutarama 2021, yabwiye Ikinyamakuru Teen Vogue ko yagiye gushyira ku isoko iyi EP afite ubwoba bw'uko yashoboraga kutakirwa neza na rubanda.

Avuga ariko ko ari muri studio yumvaga ifite icyanga biri no mu murongo yihaye wo gukora indirimbo zikora ku marangamutima ya benshi. Ati 'Umuziki wanjye n'ibyo nanyuzemo, ni njye, ni ubuzima bwanjye.'

Uyu muhanzi yavuze ko ari umugisha ukomeye yagize kuba yarakiranwe yombi mu muziki. Avuga ko Wizkid, Tuface, Davido, Burna Boy n'abandi baharuye inzira bisunze injyana ya Afrobeats byamufashije gukomereza mu murongo batangiye.

Kuri we asanga ari igitangaza gikomeye Imana yamukoreye kuba ari mu bahanzi bari gucuruza muri Afurika. Nawe yahamije ko umwaka wa 2020 uzaba urwibutso rukomeye kuri we, kuko wabaye intangiriro nziza kuri we.
Indirimbo "Godly" ya Omah Lay yakunzwe cyane n'abanyarwanda



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/bwa-mbere-omah-lay-agiye-gutaramira-abanyarwanda

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)