Aho yaciye…:Kim Kardashian na Kanye West baba basubiye mu kibatsi cy'urukundo mu ibanga ? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urugo rwa Kanye West na Kim Kardashian rwatangiye kuvugwamo umwuka mubi Mu ntangiriro za 2021 ndetse icyo gihe byavugwaga ko bashobora gutandukana.

Ntibyatize kuko muri Gashyantare 2021 Kim Kardashian yasabye gutandukana na Kanye West, undi na we arayemeza.

Kuva icyo gihe buri umwe muri ibi byamamare bikomeye ku Isi yiyemeje kunyura inzira ye undi iye icyakora bagahuriza ku nshingano zo kwita ku bana babo bane ari bo North w'imyaka 8, Saint ufite imyaka 5, Chicago imyaka 3, na Psalm w'imyaka 2.

Muri Kanama ikinyamakuru Pagesix cyatangaje inkuru igaragaza ko aba bombi bongeye kunga ubumwe ndetse basubiranye bucece. Cyavuze ko hari amakuru cyakuye mu bantu ba hafi ba Kanye West avuga ko agenda abwira inshuti ze ko yongeye kunga ubumwe n'umugore we ariko benshi ntibabyizere.

Gusubirana kw'aba bombi kwatangiye gukekwa nyuma y'aho Kim Kardashian agaragaye mu birori byo kumva album nshya ya Kanye West yise 'Donda'.

Ubu noneho aba bombi babonywe ahitwa Nobu Malibu aho basangiriye ibya nijoro bari kumwe n'uwitwa Tracy na Ray Romulus.

Nyuma yo gusangira ibya nijoro Kim Kardashian na Kanye West bagiye mu modoka imwe. Kanye West niwe watwaye imodoka ndetse na Kardashian amwicaye iruhande abandi bari kumwe bari inyuma.

Ikinyamakuru Us Weekly cyatangaje ko aba bombi batasubiranye ahubwo bafitanye imishinga ati 'Bafite ubucuti n'umubano wakazi nkuko basangiye.'



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Aho-yaciye-Kim-Kardashian-na-Kanye-West-baba-basubiye-mu-kibatsi-cy-urukundo-mu-ibanga

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)