Bidasubirwaho Bertrand Iradukunda yamaze kubona ikipe nshya hanze y'u Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bidasubirwaho Iradukunda Jean Bertrand yamaze gusinyira ikipe ya Township Rollers yo muri Botswana kuyikinira imyaka 2.

Mu minsi ishize nibwo ISIMBI yabagejejeho inkuru y'uko uyu musore ukinira ikipe ya Gasogi United ashobora kwerekeza muri iyi kipe atanzweho miliyoni 40 z'amafaranga y'u Rwanda.

Gusa icyo gihe ibiganiro byari bitararangira hagati ya Gasogi United ndetse n'iyi kipe, hari ibyari bikinozwa ngo abe yayerekezamo.

Iradukunda Jean Bertrand uri ku mwaka we wa nyuma muri Gasogi United, yemereye ISIMBI ko byamaze kurangira yumvikanye n'iyi kipe imyaka 2.

Iyi kipe nayo ibinyujije mu itangazo yasohoye yemeje ko yamaze gusinyisha uyu musore kimwe na Mohamed Dialo wo muri Mali na Aaron Marc wakiniraga CF Zoe yo muri Cote d'Ivoire.

Akaba azerekezayo nyuma y'ubutumwa bw'igihugu kuko ari mu bakinnyi umutoza Mashami Vincent yahamagaye azifashisha mu mikino ibiri ya Uganda yo gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

Iradukunda Jean Bertrand yatandukanye na APR FC muri 2016 yerekeza muri Bugesera FC yakiniye umwaka umwe ahita yerekeza muri Police FC nayo ayikinira umwaka umwe, muri 2018 yerekeje muri Mukura VS ayikinira imyaka 2 maze muri 2020 yayivuyemo yerekeza muri Gasogi United akinira kugeza uyu munsi.



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bidasubirwaho-bertrand-iradukunda-yamaze-kubona-ikipe-nshya-hanze-y-u-rwanda

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)