Serge Iyamuremye ahataniye igihembo mu irusha... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu myaka yashize muri za 2014 na nyuma yaho, iri rushanwa ryabereye mu Bwongereza mu mujyi wa London, gusa kubera icyorezo cya Covid-19 umwaka ushize ryabaye hifashishijwe ikoranabuhanga. Ibihembo by'umwaka ushize byatanzwe mu Ukwakira 2020. Kuri ubu hari gutorwa abahataniye ibihembo byo muri uyu mwaka, bishobora nabyo kuzatangwa hifashishijwe ikoranabuhanga. Irushanwa ry'uyu mwaka ririmo ibyiciro binyuranye birimo: Cover song Award, Media choice wow Gospel, Next Big Thing, Media choice Gospel Hype, Male Artiste, Femele Artiste, Contemporary artiste, Break Through artiste, African artiste, n'ibindi bitaratangazwa.


Serge mu cyiciro cy'umuhanzi w'umunyafurika w'umwaka wa 2021

Serge Iyamuremye uri mu bahanzi bakunzwe bikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana hano mu Rwanda, ni we muhanzi nyarwanda rukumbi ugaragara ku rutonde rw'abahataniye ibihembo bya GT Music Awards 2021. Ari mu cyiciro cyitwa 'African Artiste of the year' mu kinyarwanda bikaba bisobanuye 'Umuhanzi w'umunyafurika w'umwaka'. Ni icyiciro ahatanyemo n'abandi bahanzi bagera kuri 7 aribo: Timi Dakolo (Nigeria), Onos (Nigeria), Ohemaa Mercy (Ghana), MOG Music (Ghana), Jimmy D Psalmist (Nigeria), Diana Hamilton (Ghana) na Abby Chams (Tanzania).

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Serge Iyamuremye umaze kwegukana ibihembo bitandukanye mu muziki akora wa Gospel, yadutangarije ko kuba yarashyizwe ku rutonde rw'abahanzi bahataniye ibi bihembo ari ibintu bishimishije kuko ubutumwa atanga budakwiye kugarukira mu Rwanda gusa. Yagize ati "Ni byiza kandi kuko byatumye numva ko ubutumwa ntanga butagarukira iwacu gusa. Kwibona muri urwo rutonde njye ntabwo mbifata nk'ibintu biri aho, byampaye icyizere". Kuri ubu amatora arakomeje, akaba ari kubera ku rubuga rw'iri rushanwa ari rwo: www.gtmusicawards.com. GT Music Awards ni irushanwa mpuzamahanga rishimira abahanzi ba Gospel baba mu Bwongereza n'ahandi.

GT Music Awards ni irushanwa mpuzamahanga rishimira abahanzi ba Gospel baba mu Bwongereza n'ahandi



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110438/serge-iyamuremye-ahataniye-igihembo-mu-irushanwa-gt-music-awards-mu-cyiciro-cyumuhanzi-mwi-110438.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)