Abarimu b’i Musanze basabwe gutanga ubumenyi budasondetse - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byagarutsweho mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kuzirikana ku kamaro ka mwarimu, wizihijwe kuri uyu wa 5 Ukwakira ku rwego rw’Isi, aho wari ufite insanganyamatsiko igira iti “" Abarimu ku isonga mu kubaka uburezi buhamye.”

Abarimu 36 b’indashyikirwa batoranyijwe bahembwe ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo mudasobwa yahawe umwarimu wabaye uwa mbere mu kuzuza inshingano ze neza. Abarimu bahembwe ni abigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Axelle Kamanzi, yibukije abarimu ko ari bo igihugu gikesha ejo hazaza.

Yagize ati “Twese tuzi agaciro ka mwarimu kuko twabanyuze imbere baraturera baradukuza. Tuzi ko mwarimu ari isoko y’iterambere rirambye mu muryango Nyarwanda. Turabasaba kurushaho kwitanga no guharanira uburezi buhamye, Leta izakomeza gufatanya namwe mu gukemura ibibazo byaba bikigaragara mu burezi."

Ibi byanagarutsweho n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinigi, Twagirimana Aimable, wasabye abo barimu gutanga uburezi budasondetse no kurushaho guhesha ishema umwuga wabo.

Ku ruhande rw’abarimu bahembwe, bavuze ko ibi bihembo bizabafasha kurushaho gukora neza akazi kabo.

Bazayavuga Cyprien yavuze ko imibereho ya mwarimu yateye imbere mu myaka ishize, kandi ko bigira ingaruka nziza ku burezi bw’igihugu muri rusange, ati “Kuri ubu imibereho ya mwarimu imeze neza kuko ari umushahara ubonekera igihe kandi no muri Koperative Umwalimu SACCO tubonamo inguzanyo ku nyungu nto. Mu myaka itatu tuzamurwa mu ntera, ku buryo abarimu basigaye bagira ishyaka ryo gutanga umusaruro. Icyo twabwira abandi barimu ni uko bakora akazi kabo neza kuko turi kurerera igihugu.”

Mu Karere ka Musanze habarirwa abarimu bagera ku 2906 bigisha mu bigo bitandukanye bya Leta.

Abarimu bitwaye neza mu Karere ka Musanze bahembwe



source : https://ift.tt/3laoF5L
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)