Bari bageze aho bategura ubukwe amurya amafaranga! King James yavuze byinshi ku mutekamutwe wamwiyitiriye akambura abantu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi nyarwanda Ruhumuriza James wamamaye nka King James yavuze ko umutekamutwe wamwiyitiriye akambura abantu, yari ageze aho abeshya umukobwa urukundo ndetse bageze no ku rwego rwo gukora ubukwe amwambura amafaranga aramubura.

Mu minsi ishize nibwo haje inkuru y'uko King James yafashwe na polisi imubaza ku butekamutwe yashinjwaga n'umwe mu basekirite ba banki imwe, aho yavuze ko yamuririye amafaranga akaza kumubura yaranamubeshye urukundo.

Mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru ISIMBI yavuze ko yafashwe n'uyu musekirite ubwo yari avuye muri banki ubundi ahamagara polisi, asobanura ko uyu mukobwa yavugaga ko ari King James wamutuburiye akamurya amafaranga, ni mu gihe ngo n'urukundo rwabo rwari rwarageze aho bategura ubukwe ariko uyu muhanzi akamukwepa.

Ati 'Ni umusekirite w'ahantu narimvuye kuri banki, akaba yari asanzwe atekererwa umutwe n'umuntu wiyita njye, bakajaya bavugana azi ko ari njye, bavuganaga kuri telefoni, kuri facebook bagera aho baba n'abakunzi, niko yavuze. Sinzi ikibazo baje kugirana, bansobanuriye ko niba bari bageze mu gihe cyo gukora ubukwe noneho aramubwira ngo agomba kuzana ibihumbi 500 ngo bishyure sale sinzi ukuntu babinsobanuriye, undi amubwira ko atari buyabone yose amwohererezaho make undi ahita amukwepa.'

'Mu kumubura rero nibwo yambonye, ambonye rero kuko yari azi ko ari njye bavugana, abwira abapolisi bari aho baraza barambwira ngo nimparike ku ruhande tuvugane, araza bamubaza uko byagenze, asobanura byose bamubaza bati se ntuzi ko habaho n'abatekamutwe? Bamubaza niba hari inzego yabimenyesheje, nsanga yarabijyanye muri RIB, twaranditse babiba umurongo ariko bansaba ko nazajya kubikurikirana, kuko yari amaze kubikorera abantu benshi, nk'uwo mukobwa yari amaze kumurya agera mu bihumbi 500 kubera kumubwira utuntu twinshi.'

Akomeza avuga ko yitabaje RIB atanga ikirego muri rusange kugira ngo yishinganishe, ariko yizeye ko igihe nikigera uyu mutekamutwe azafatwa.

Si ubwa mbere King James yiyitiriwe n'abatekamutwe bakambura abantu kuko no muri Werurwe uyu mwaka nabwo hazamutse ikirego cy'umuntu wiyitiriye uyu muhanzi ubundi akajya yambura abantu cyane abakobwa ababeshya urukundo.

King James avuga ko yamaze kwishinganisha kubera umutekamutwe ukomeje kumwiyitirira



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/bari-bageze-aho-bategura-ubukwe-amurya-amafaranga-king-james-yavuze-byinshi-ku-mutekamutwe-wamwiyitiriye-akambura-abantu

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)