Abari bagiye gusenya ishyaka Green Party ngo bakorana n'abarwanya u Rwanda babizeje akayabo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida w'iri shyaka riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije, Dr Frank Habineza atangaza ko uwitwa Mutabazi Ferdinand ari we muzi w'uriya mugambi mubisha.

Mu itangazo ryo kwirukana bariya barwanashyaka ryagiye hanze kuri uyu wa Mbere tariki 25 Ukwakira, rivuga ko Mutabazi Ferdinand usanzwe atuye mu Karere ka Ruhango yigeze kwibeshyera ko yaburiwe irengera kubera imyenda abereyemo muramu we kugira ngo bigirwe impamvu za Politiki nyamara ari ubuhemu bwe.

Dr Frank Habineza avuga ko nyuma y'uko uriya Mutabazi abonetse yagiye abeshya ko yafunzwe ku mpamvu za Politiki nyuma akaza gutangira kwinjira muri iriya migambi yo gusenya iri shyaka.

Avuga ko nyuma bagiye bumva uyu Mutabazi 'Agenda ahamagara abayobozi b'ishyaka ku rwego rw'Uturere no ku rwego rw'Intara, ababwira ngo 'muze dukore irindi shyaka' ngo 'ririya shyaka ryacu nta mafaranga rifite, ntabwo baduhemba twese'.'

Dr Habineza atangaza ko bariya yahamagaraga, yageze n'aho ababwira ko afite miliyoni zirenga 100 Frw, ku buryo baramutse batangiye ishyaka, baba bakize.

Mu bantu bivugwa ko Mutabazi yahise ageraho abasaba gusenya Green Party, harimo Tuyishime Deogratias, wanagize uruhare mu kwandika sitati y'ishyaka rishya bari bagiye gushinga.

Yongeyeho ati 'Twagiye twumva ibintu bigenda bifata indi ntera. Bivuze ko yari afite abantu bamukoreramo ari muri twebwe, ashaka kugenda adusenya.'

Dr Frank Habineza avuga ko mu bakekwaho gukorana n'uyu Mutabazi, barimo umutwe wa RNC uzwi mu barwanya Ubutegetsi bw'u Rwanda ndetse ko ari bo bashobora kuba baramwizeje amafaranga.

Uyu muyobozi wa Green Party avuga ko mu kwezi k'Ugushyingo 2020 ubwo Mutabazi yaburirwaga irengero, abantu ba mbere babitangaje ari Ikinyamakuru kitwa Abaryankuna cya Cassien Ntamuhanga wo muri RNC.

Yagize ati 'Ikinyamakuru kitwa Abaryankuna ni bo bahise bakora intabaza vuba cyane bashinja Leta kuba ari yo yabikoze, ko ntacyo ishyaka Green Party turi kubikoraho, ko umuntu bagiye kumwica. Nyamara twari twahagurutse.'

Dr Frank Habineza avuga ko nka Komite nyobozi y'ishyaka batari gukomeza kurebera ibikorwa nka biriya akaba ari yo mpamvu bafashe uriya mwanzuro wo kwirukana bariya barwanashyaka kandi ko nta gikuba cyacitse kuko bo bakumiriye icyaha kitaraba



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Abari-bagiye-gusenya-ishyaka-Green-Party-ngo-bakorana-n-abarwanya-u-Rwanda-babizeje-akayabo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)