Uwibye Producer Clement Miliyoni 1,9Frw yakatiwe imyaka 9 n'ihazabu ya Miliyoni 5 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni urubanza rwaregwamo abantu batatu barimo uwitwa Ndahiro Eric ari na we wahamijwe ibi byaha n'Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge wanasabwe gusubiza ariya mafaranga.

Uru rubanza rwasomwe kuri uyu wa Mbere tarki 25 Ukwakira 2021, rwaregwamo bariya bantu ku byaha byakozwe muri Kanama 2019.

Bariya bantu bashinjwaga n'Ubushinjacyaha, batangiye gukurikiranwa ubwo Ishimwe uyobora Kina Music Ltd yaregaga uwitwa Mukeshimana Honorine ko yamwibye Chequier akajya kuri konti akibaho amafaranga angana na 1.925.00Frw.

Mukeshimana wabikuje amafaranga kuri konti ya Ishimwe, yemereye Urukiko ko ari we wayabikuje atumwe n'abagabo batatu barimo umusirikare witwa Ndahiro Eric na Rutikanga.

Yavuze ko ari bo azi amazina kandi azi ko bose ari abasirikare, ngo bamusabye ko ababikuriza ayo mafaranga bamubwira ko Ishimwe ari we wayibahaye ngo kuko bamufashe asambana n'umugore w'umwe muri bo.

Ubushinjacyaha bwavuze ko munsi Ishimwe yibiweho amafaranga telefone ye yari yavuyeho kuko uwitwa Niyonsenga Martin yari yayikoreye 'Sim Swap' abikora afatanyije na Ndahiro na Mukeshimana.

Ibi babitewe n'uko bari bazi ko iyo umuntu agiye kubikuza amafaranga kuri banki akoresheje sheke babanza guhamagara nyiri konti bakamubaza ko ariwe wayisinye.

Ubwo Banki yahamagaraga rero nibo bitabye telefone ya Ishimwe baramwiyitirira amafaranga atangwa atyo.

Ibi byatumye Mukeshimana, Ndahiro na Niyonsenga bakekwaho icyaha cyo kwiba n'icyo gukoresha inyandiko mpimbano, baza gufatwa barafungwa.

Mukeshimana yaburanye ahakana icyaha, ariko yemera ko ari we wagiye kubikuza amafaranga kuri konti ya Ishimwe abisabwe na Ndahiro.
Niyonsenga na we yaburanye ahakana icyaha, avuga ko yemera ko yakoze Sim Swap ya telephone ya Ishimwe abisabwe n'uwo yari azi ko ari we nyirayo.

Ndahiro washinjwaga na bagenzi be nawe yaburanye ahakana icyaha, avuga ko Mukeshimana amubeshyera kuko atari we wamuhaye sheke ya Ishimwe.

Ubushinjacyaha bwo mu iburanisha bwasabiye abaregwa igihano y'igifungo cy'imyaka irindwi n'ihazabu ya miliyoni 3 Frw kuri buri wese.

Uretse icyaha cyo kwiba, banarezwe icyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano.

Muri uru rubanza Ubushinjacyaha bwakomeje kuvuga ko kugira ngo hibwe amafaranga kuri konti ya Ishimwe abaregwa babanje kwiba sheke itariho umukono nk'uko byagaragajwe na nyirayo.

Bityo bivugwa ko bahimbye umukono wa Ishimwe nyiri konti, kandi bajya gukoresha sim swap ya nimero ya telefone ye.

Kuba Niyonsenga yarakoze sim swap nta ndangamuntu ya Ishimwe ihari, byatumye Ubushinjacyaha busaba ko agomba guhamwa n'icyaha cyo guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano.

Kuri iki cyaha Mukeshimana yaburanye avuga ko yahawe sheke iriho umukono wa Ishimwe kandi iriho amazina ye bari bamaze kuzuza mbere, ku buryo atagomba kuregwa icyaha cyo guhimba inyandiko, kuko ntacyo yahimbye ahubwo byabazwa uwamutumye ariwe Ndahiro. We asaba kugirwa umwere kuri iki cyaha.

Niyonsenga we yavuze ko kuba yarakoze sim swap ari ibintu yari yemerewe nk'uko yari anabifitiye ibyangombwa, ikindi yagaragaje ni uko nta hantu na hamwe yigeze avugana na Ndahiro na Mukeshimana, bityo avuga ko gukora sim swap bitakwitwa icyaha cyane ko yahawe n'indangamuntu ya nyiri sim card. Bityo nawe asaba kugirwa umwere.

Kuri iki cyaha Ndahiro we yireguye avuga ko nta sheke yigeze atanga bityo iby'umukono atabibazwa, ikindi yavuze ni uko Ishimwe atigeze agaragaza ko yibwe indangamuntu ye hakiyongeraho ko sheke itigeze ipimwa bityo ngo harebwe niba umukono uriho ari impimbano. Uyu nawe yasabye kugirwa umwere.

Kuri iki cyaha naho Ubushinjacyaha bwasabiye abaregwa buri wese igihano cy'igifungo cy'imyaka irindwi n'ihazabu ya miliyoni 3 Frw.

Urukiko rwaje kwemeza ko Ndahiro Eric ahamwa n'icyaha cyo kwiba n'icyo gukoresha inyandiko mpimbano, ahanishwa igihano cy'igifungo cy'imyaka icyenda n'ihazabu ya miliyoni 5 Frw naho Mukeshimana na Niyonsenga bagirwa abere.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Uwibye-Producer-Clement-Miliyoni-1-9Frw-yakatiwe-imyaka-9-n-ihazabu-ya-Miliyoni-5

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)