Wenceslas Twagirayezu yangiwe "gukomeza gushaka abamushinjura" #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urukiko rwavuze ko abatangabuhamya atashoboye kugeraho bazabazwa hifashishijwe ikoranabunga.

Wenceslas Twagirayezu n'umwunganira Me Bikotwa bombi bari mu rukiko.

Urubanza rwatangiye uruhande rw'uregwa rugaragaza ingorane bise ko zikomeye zituma Twagirayezu ngo adategura urubanza rwe neza nk'uko abyifuza.

Babwiye urukiko ko nta mudasobwa yo kwifashisha mu gutegura urubanza afite, ko niyo yizaniye ubwo yazanwaga mu Rwanda n'igihugu cya Denmark bahise bayimwaka, kugeza n'ubu iyo yahawe na gereza ikaba idakora.

Yanavuze ko adafite uburyo buhagije bwo kuvugana n'umuryango we ndetse n'umwunganira ngo kuko ahabwa amafaranga 1000 gusa ku munsi y'itumanaho.

Aho ngo ni mu gihe mu masezerano igihugu cya Denmark cyagiranye n'u Rwanda agomba guhabwa ama Euro 3 ni ukuvuga asaga ibihumbi 3000 y'amanyarwanda.

Urukiko rwategetse umushinjacyaha gukurikirana ibyo bibazo bigakemurwa vuba byihutirwa.

Imbogamizi mu iperereza

Me Bikotwa kandi yahawe ijambo ngo asobanure aho iperereza ryibanze rigamije gushaka abatangabuhamya bashinjura Twagirayezu rigeze.

Yavuze ko iperereza yagombaga kurikorera mu Rwanda, Republika ya Demokarasi ya Congo no ku mugabane w'Uburayi, ko muri rusange yari yatanze urutonde rw'abantu 117.

Ngo ariko yemerewe gusa gukora iperereza mu Rwanda na Congo ariko ngo akaba yarahawe iminsi 8 yo kuba yarangije ako kazi.

We rero yavuze ko iyo minsi ndetse n'ubushobozi yahawe byamubanye bike kandi ko kari akazi kagoye cyane cyane ko ngo yasabwaga kugakorera mu bihugu 2 kandi mu bice bitandukanye.

Twagirayezu aregwa ibyaha bya jenoside ubushinjacyaha buvuga ko yakoreye mu bice bitandukanye by'icyahoze ari perefegitura ya Gisenyi.

Muri ibyo bice ngo ni naho umwunganizi we yari kujya gushaka abatangabuhamya bashinjura ariko avuga ko yashoboye kugera mu bice 2 kuri 5 bivugwa muri dosiye.

Yasabye kongererwa iminsi y'iperereza rye rigamije gushaka abatangabuhamya biyongera kuri 41 avuga ko yabonye muri ibyo bice ndetse no muri Congo ariko urukiko rumutera utwatsi.

Umucamanza yavuze ko abatangabuhamya atashoboye kugeraho muri iryo perereza rye hazifashishwa uburyo bwikoranabuhanga ubuhamya bwabo bukazifashishwa mu rubanza, ategeka ko urubanza mu mizi ruzatangira tariki 26 z'ukwezi kwa 10.

BBC



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/wenceslas-twagirayezu-yangiwe-gukomeza-gushaka-abamushinjura

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)