Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi w’impuzamashyirahamwe ya Volleyball muri Afurika - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ntabwo ubutumwa bwashyizwe kuri Twitter y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu bwagaragaje icyo abo bayobozi bombi baganiriye.

Hajij Bouchra ari mu Rwanda aho yitabiriye Igikombe cya Afurika cya Volleyball mu bagabo n’abagore, kiri kuba hagati ya tariki ya 5 n’iya 20 Nzeri 2021.

Bouchra amaze iminsi yitabira imikino itandukanye iri kubera muri Kigali Arena i Remera mu mujyi wa Kigali.

Bouchra Hajij aherutse kuvuga ko kugira ngo u Rwanda rwemererwe kwakira aya marushanwa akomeye ku mugabane wa Afurika, byaturutse ku kuba ubusabe rwatanze bwari busobanutse kurusha ubundi bakiriye ndetse rukaba rugira uruhare rukomeye mu iterambere ry’uyu mukino muri Afurika.

Mu bindi kandi byagendeweho harimo ibikorwa remezo bihagije byorohereza amarushanwa nk’ayo akomeye n’ubunararibonye mu kwakira imikino yo ku rwego mpuzamahanga.

Aya marushanwa yombi yaba ay’abagabo n’abagore ari kubera mu Rwanda azatanga itike y’Igikombe cy’Isi cya Volleyball kizaba mu mwaka utaha wa 2022.

Hajij Bouchra amaze iminsi mu Rwanda



source : https://ift.tt/3z6UVKJ

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)