Volleyball: U Rwanda rutsinzwe na Uganda ruso... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umukino utoroheye u Rwanda n'ubwo rwari rwatangiye neza umukino rutsinda iseti ya mbere, ariko ibyakurikiyeho ntabwo byabaye byiza kuko iseti eshatu zose zegukanwe na Uganda.Uyu mukino wabereye muri Kigali Arena, ntabwo wari witabiriwe n'abafana benshi nk'ibisanzwe, kuko wabaye mu masaha y'akazi, atorohereza umufana kubibangikanya kuza ku kibuga.

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda yatangiye neza umukino itsinda iseti ya Mbere ku manota 25-21, gusa Uganda yisubiyeho igarukana imbaraga mu gace ka kabiri itsinda u Rwanda ku manota 25-23, inatsinda iseti ya gatatu ku manota 25-20, inatsinda iseti ya Kane biyoroheye cyane ku manota 25-13, bituma isoza itsinze umukino kuri seti 3-1.

Uganda yaherukaga gutsindwa n'u Rwanda mu mukino wo mu itsinda A amakipe yombi yari aherereyemo kuri seti 3-2, uyu munsi yanze gutsindwa n'u Rwanda imikino ibiri yikurikiranya, yihagararaho n'ubwo yakinaga n'ikipe iri mu rugo.

Uganda yasoje irushanwa yegukanye umwanya wa Gatanu yahataniraga n'u Rwanda, mu gihe u Rwanda rwasoje ku mwanya wa Gatandatu. Umwanya mwiza u Rwanda rwegukanye muri iri rushanwa nyafrika ni uwa Gatanu, rwegukanye mu mwaka wa 2017 rutsinze Libya amaseti 3-1 mu mikino yari yabereye mu Misiri.


Umukino uhuza ibi bihugu byombi iteka uba ukomeye cyane

Uganda yihimuye klu Rwanda irutwara umwanya wa Gatanu

U Rwanda rwananiwe gutsinda Uganda imikino ibiri yikurikiranya

Uganda yasoje irushanwa ku mwanya wa Gatanu nyuma yo gutsinda u Rwanda



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109519/volleyball-u-rwanda-rutsinzwe-na-uganda-rusoza-ku-mwanya-wa-gatandatu-mu-gikombe-cya-afuri-109519.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)