Pastor Habineza Joseph ufitanye indirimbo na... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Pastor Joe ni ryo zina akoresha mu buhanzi, akaba atari mushya mu muziki kuko anafite indirimbo yakoranye na The Ben mu 2015, akaba ari nayo yasubiranyemo n'abaramyi bakunzwe cyane mu Rwanda ari bo Aime Uwimana na Rachel Uwineza. Iyi ndirimbo agiye gushyira hanze yitwa 'Igorigota', ikaba izajya hanze tariki 18 Nzeri 2021 iri kumwe n'amashusho yayo yafatiwe mu Rwanda na Doux naho amajwi (Audio) yayo akaba yarakozwe na Boris.

'Igorigota' ya Pastor Joe Ft Aime Uwimana & Rachel Uwineza, izaza isanga 'Ibyiringiro' yakoranye na The Ben n'iyitwa 'I surrender' yitegura gusohorera amashusho mu gihe cya vuba, bikaba biteganyijwe ko azakorwa na Licky Licky. Pastor Joe avuga ko uwakenera indirimbo ze yazisanga kuri shene ye ya Youtube ariyo JIH Joe na Instagram ni JIH_Joe ndetse no kuri Facebook yitwa JIH Joe, ati "Byose ni bishya kubisura ni inkunga ikomeye".


Pastor Habineza Israel Joseph arakataje mu muziki

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Pastor Joe yadutangarie ko afite imishinga myinshi yiteguye gukorera hano mu Rwanda harimo ibitaramo, gushyira hanze izindi ndirimbo zivuga ubutumwa bwiza no guhumuriza no gusana imitima ya benshi. Yagize ati: "Mbinyujije muri HABINEZA HOPE FOUNDATION niteguye gukora ibitaramo byinshi, nzifashisha n'abandi bahanzi ariko intego nyamukuru ari ugufasha abana b'imfubyi cyangwa abana baba mu miryango itishoboye".

Yakomeje agira ati "Nta yindi ntego nfite ku mutima wanjye usibye kurengera abatishoboye n'abandi bahuye n'ibibazo bikomeye mu gihugu cyacu binyuze muri iyo Foundation. Mugiye kujya mubona indirimbo nyinshi n'ibitaramo byinshi nkoresheje iyi mpano Imana yampaye, nzanjya nzana n'abandi bahanzi b'ino muri USA tuvuge ubutumwa, ikivuyemo cyose 100% kizajya gifasha abo twavuze haruguru".

Pastor Joe ubarizwa muri USA muri Leta ya Idaho, ni umunyarwanda watangiye umurimo w'Imana akiri muto ku myaka 8 mu ishuri ryo ku Cyumweru (Sunday School) muri AEBR Kacyiru, akomereza mu ma korali no muri Kaminuza yakomeje umurimo wo kuririmba. Yaje kwerekeza muri Nigeria ahiga ibijyanye na 'Theology', akomereza umurimo w'Imana muri Amerika akaba ari ho atuye n'umuryango we. Avuka mu muryango w'abakristo ndetse Se umubyara Rev. Dr Bashaka Faustin yayoboye Itorero AEBR imyaka itari micye.


Pastor Joe ni yo mazina akoresha mu muziki


Pastor Joe agiye gushyira hanze indirimbo yakoranye na Aime Uwimana na Uwineza Rachel


The Ben afitanye indirimbo na Pastor Joe yitwa 'Ibyiringiro'


Uwineza Rachel umuramyi uri mu bakunzwe cyane mu Rwanda


Aime Uwimana afatwa nka Bishop w'abahanzi kubera uburyo benshi bamufatiraho urugero mu muziki


Urusengero Pastor Joe akoreramo umurimo w'Imana muri Amerika

REBA HANO 'IBYIRINGIRO' INDIRIMBO YA PASTOR HABINEZA JOE FT THE BEN




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109520/pastor-habineza-joseph-ufitanye-indirimbo-na-the-ben-yateguje-indi-nshya-yakoranye-na-aime-109520.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)