Uwashyingiwe ahabwa iminsi ibiri, umugabo wabyaye agahabwa ine: Imiterere y’ibiruhuko bihabwa abakozi ba Leta - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

By’umwihariko Leta y’u Rwanda ishishikariza abayobozi bo mu nzego z’imirimo ya Leta kujya baha abakozi ibiruhuko kubera ko iyo umukozi akoze ataruhutse bigira ingaruka ku musaruro mu kazi.

Ibiruhuko umukozi wa Leta yemererwa mu kazi biteganywa n’ingingo ya 17 ya sitati nshya y’Itegeko rishyiraho sitati rusange igenga abakozi ba Leta. Iyo ngingo iteganya ko umukozi yemerewe ibiruhuko birimo icy’umwaka, icy’ingoboka, icyo kubyara, icy’uburwayi, ikiruhuko rusange n’uruhushya umukozi asaba mu kazi.

Ku bijyanye n’ikiruhuko cy’umwaka gifatwa aho abakozi b’urwego bakora gahunda y’uko bazafata ibiruhuko hanyuma ikemezwa n’ubuyobozi bw’urwego bakorera.

Iyo gahunda igomba kwemezwa bitarenze itariki ya 31 Nyakanga ya buri mwaka w’ingengo y’imari.

Ikiruhuko cy’umwaka itegeko riteganya ko kitarenza iminsi 30, umukozi wa Leta wagifashe akaba yemerewe kuba yakigabanyamo inshuro zitarenze eshatu gusa.

Nubwo amategeko agena ibi ariko birashoboka ko umukozi wa Leta yasaba ikiruhuko ntahite agihabwa kubera impamvu z’akazi. Iyo kiruhuko kigijweyo umukozi aba ashobora kugifata bitarenze itariki ya 31 Ukuboza y’umwaka w’ingengo y’imari ukurikiyeho.

Hari kandi ikiruhuko cy’ingoboka, aho umukozi ahabwa ikiruhuko kubera ibyiza cyangwa ibyago yagize mu kazi kikaba kimwemerera kuba atakarimo mu buryo buteganywa n’amategeko.

Umukozi wa Leta washyingiwe imbere y’amategeko ahabwa ikiruhuko cy’iminsi ibiri, umukozi wa Leta w’umugabo ahabwa ikiruhuko cy’iminsi ine iyo umugore we yabyaye.

Iyo umugore yagize ingorane zishingiye ku kubyara umugabo ahabwa indi minsi itanu yiyongera ku yo yari yahawe.

Umukozi wa Leta wapfushije uwo bashyingiranwe ahabwa ikiruhuko cy’iminsi irindwi, iyo umugore asize umwana utarageza ku mezi atatu umugabo ahabwa ikiruhuko cy’ukwezi kumwe kwiyongera ku minsi igenerwa umukozi wa Leta wapfushije uwo bashakanye.

Umukozi wa Leta wapfushije umwana cyangwa uwo abereye umubyeyi ataramubyaye ahabwa ikiruhuko cy’iminsi itanu, umukozi wa Leta wapfushije se,
nyina, sebukwe cyangwa nyirabukwe ahabwa ikiruhuko cy’iminsi ine.

Amategeko agena kandi ko umukozi wa Leta wapfushije umuvandimwe bavukana ahabwa ikiruhuko cy’iminsi ine, uwapfushije sekuru cyangwa nyirakuru agahabwa ikiruhuko cy’ingoboka cy’iminsi itatu.

Umukozi wa Leta wimuriwe aharenze ibilometetro 30 avuye aho asanzwe akorera ahabwa ikiruhuko cy’ingoboka cy’iminsi itatu kugira ngo abe yabashije kugera aho yimuriwe.

Ikigenerwa umugore wapfushije umwana

Sitati nshya ivuga no ku mukozi wa Leta w’umugore wapfushije umwana aho ivuga ko umukozi wa Leta wabyaye umwana upfuye kuva ku cyumweru cya 20 cyo gusama ahabwa ikiruhuko kingana n’ibyumweru umunani, bibarwa uhereye igihe umwana yapfiriye gusa uwabyaye umwana agapfa nyuma yo kuvuka ahabwa ikiruhuko cyo kubyara kingana n’iminsi yari isigaye ku kiruhuko cyo kubyara.

Hari ikiruhuko kandi kigenerwa umugore igihe inda yavuyemo cyangwa igihe umwana yavutse igihe cyo kuvuka kitaragagera.

Itegeko riteganya ko umugore wari utwite inda ikavamo mbere y’ibyumweru 20 byo gusama ahabwa ikiruhuko cy’uburwayi giteganyijwe n’itegeko naho umukozi wa Leta w’umugore ubyaye umwana igihe cyo kubyara kitaragera agahabwa ikiruhuko kingana n’iminsi yari isigaye kugira ngo umwana avukire igihe gisanzwe cy’amezi icyenda.

Umukozi wa Leta ashobora guhabwa n’ikiruhuko cy’inyongera. Iki ni ikiruhuko cyiyongera ku cyo kubyara igihe habayeho ingorane zishingiye ku kubyara ariko ntikigomba kurenza ukwezi kumwe.

Mu biruhuko umukozi wa Leta aba yemerewe hari ubwo habaho impurirane y’ibiruhuko igihe umukozi ari mu kiruhuko akaba yagira uburenganzira ku kindi kiruhuko yemererwa n’itegeko, icyo gihe ikiruhuko kimwe gisubikwa kikazakomeza nyuma y’ikindi.

Ku bijyanye n’uburwayi, itegeko rigena ko ikiruhuko kigufi cy’uburwayi kidashobora kurenza igihe cy’ukwezi kumwe naho ikiruhuko kirekire cy’uburwayi ntikirenze amezi atandatu ndetse kigatangwa gusa n’umuyobozi w’urwego umukozi akorera ashingiye ku mwanzuro w’akanama k’abaganga batatu bemewe na Leta.

Sosiyete Sivile yo mu Rwanda iherutse kugaragaza ko yifuza ko habaho impinduka muri politiki y’umurimo, zirimo n’uko umugabo wabyaye ahabwa iminsi y’ikiruhuko ingana n’iy’umugore we, ikava ku minsi ine ikagera ku byumweru bibiri.

Imiryango igize sosiyete sivile igaragaza ko kuba abagabo babyaye bahabwa umwanya muto w’ikiruhuko bituma batagira igihe gihagije cyo kwita ku bagore babo n’umwana uba wavutse, bikarushaho kuba bibi igihe uku kwibaruka gukurikiwe n’uburwayi bw’umugore cyangwa umwana.

Leta y’u Rwanda ishishikariza abayobozi bo mu nzego z’imirimo ya Leta kujya baha abakozi ibiruhuko nk'uko amategeko abiteganya



source : https://ift.tt/3C0LMW3

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)