Dore gahunda yo gukurira Ikiriyo Jay Polly : Biratangizwa no gushyira indabo ku mva #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Gahunda yasohowe n'umuryango wa Tuyishime Josue wamamaye nka Jay Polly, igaragaza ko umuhango wo gukura ikiriyo uzatangira saa Yine za mu gitondo.

Uzabimburirwa n'urugendo rugana ku Irimbi rya Rusororo ahazashyirwa indabyo ku mva ya nyakwigendera.

Saa Munani z'amanywa ni bwo abatumiwe bazakirirwa mu rugo kwa nyakwigendera i Kibagabaga, ahazanabera amasengesho, hakabaho no gusangira ifunguro.

Nyuma yo kwiyakira, hazakurikiraho guha impano abana Jay Polly yasize, hanyuma ikiriyo gisozwe ku mugaragaro.

Inkuru y'urupfu rwa Jay Polly yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa Kane, tariki 2 Nzeri 2021.

Urupfu rwe rwagarutsweho na benshi ariko bagahurizaga ku kuba impano ye yari igikenewe mu ruhando rwa muzika Nyarwanda ngo akomeze gutanga umusanzu mu gukomeza kubaka uruganda rwa muzika binyuze mu njyana ya Hip hop ari mu batangiye gukora mu bihe bigoye. Yitabye Imana yari afite imyaka 33.

Jay Polly wamenyekanye cyane biturutse kuri Tuff Gang yabarizwagamo ariko anakora umuziki ku giti cye.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Dore-gahunda-yo-gukurira-Ikiriyo-Jay-Polly-Biratangizwa-no-gushyira-indabo-ku-mva

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)