Ubuhamya muri Nyabihu amaze imyaka itanu afatwa ku ngufu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki kibazo cyo kudahabwa ubutabera uyu mukobwa w’imyaka 17 agihuriyeho na benshi mu bangavu 100 bo mu Karere ka Nyabihu bakorana n’umushinga ’Baho neza’ ushyirwa mu bikorwa n’Ikigo giteza imbere Ubuzima n’Uburenganzira bwa muntu, Health Development Initiative (HDI) ku bufatanye na Imbuto Foundation na Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE).

Uwo mukobwa yavuze ko guhohoterwa byatangiye afite imyaka 12 ubwo kubera ubukene yataye ishuri akajya gukora akazi ko mu rugo shebuja akajya amufata ku ngufu.

Ati “Nigaga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza, ubuzima bwari bubi, mama yari yaransize kwa nyogokuru ajya gushaka umugabo ni uko nkajya mbura imyambaro n’amakayi bituma mpagarika amashuri njya gushaka akazi ko mu rugo i Muhanga. Databuja akajya amfata ku ngufu’’.

Akazi kaje guhagarara ahura n’umusore wamwijeje kumushakira akazi birangira amufashe ku ngufu amutera inda.

Ati “Ku myaka 13 naje kujya gushaka akandi kazi bandangira umusore wemeye kunshakira akazi ku Kabaya. Ngiye kumureba ansiga iwe ajya mu kabari agaruka yasinze arara ansambanya ku ngufu bukeye ampa 500 Frw ngo ngure ibinini bituma ntasama sinabigura kuko ntabyo nari nzi, hashize iminsi nibwo natangiye kugenda numva ubuzima buhinduka nkirirwa nduka’.”

Umusore wamuteye inda yaje gufungwa hafatwa n’ibizamini byemeza amasano muzi, ADN, ariko amezi atandatu arihiritse ataramenya icyavuyemo.

Ati “Nakomeje kujya mpamagara uwanteye inda akanga kunyitaba twanahura akanyereka ko atanzi, twaje gutanga ikirego batwohereza kuri Isange barampima basanga koko narasamye baramufunga bambwira ko nigendera bakazampa igisubizo.”

“Mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka naje guhamagarwa n’Urukiko rwa Rubavu batujyana kudupima i Kigali n’umwana ariko kugeza ubu nta gisubizo, abantu bambwira ko yafunguwe’’.

Nyuma yo kugorwa n’ubuzima, hari umusore bahuye amusaba ko baba babana akamufasha kurera uwo mwana. Ubu bombi babana nk’umugore n’umugabo.

Ati “Yanabibwiye mudugudu ko yangize umugore we, anatwishyurira mituweli gusa rimwe na rimwe nshaka kuvayo kuko ajya ankubita. Iyo tutaba abakene iwacu nkabona ibijyanye n’ishuri mba narize nkarangiza n’ubu mbonye ubushobozi nakomeza ishuri.”

Impuguke mu by’Ubuzima mu Kigo giteza imbere Ubuzima n’Uburenganzira bwa Muntu, HDI, Mporanyi Theobald, ushyira mu bikorwa umushinga wa Baho Neza agendeye ku bibazo abangavu bahura nabyo iyo batewe inda, yavuze ko habayeho gufashwa gukurirwamo inda nk’uko itegeko ribiteganya ubuzima bwari kuba bwiza.

Ati “Hari abirukanwe n’imiryango yabo baba mu gasozi bazira ko babyaye imburagihe, ntibishoboye, ntibashoboye nabo babyaye. Babaye ababyeyi imburagihe babuze epfo na ruguru nabo babyaye ntaho babarizwa bakagombye kuba bararengewe n’itegeko ryo gukuramo inda. Reba nk’umuntu wabyaye afite imyaka 12, aba afite ayahe maherezo?’’

Yashoje asaba abanyamadini gufasha abana kumva amategeko abarengera yo gukuramo inda kuko umwana wabyaye ahura n’ibibazo bikomeye kandi atabasha kwikemurira.

Uyu mukobwa yasobanuye ko amaze imyaka itanu afatwa ku ngufu



source : https://ift.tt/3llgCCe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)