Musanze: Ingo 300 zavuye mu makimbirane ziteza imbere #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imiryango yahuguwe yiganjemo iyabagaho mu makimbirane
Imiryango yahuguwe yiganjemo iyabagaho mu makimbirane

Birasa n'ibyabaye ku ngo zigera kuri 300, zimaze umwaka zitozwa na Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri kugira indangagaciro nziza zibereye umuryango, zikenewe mu kubaka imiryango itekanye.

Ni umushinga wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, ibinyujije mu kanama kayo gashinzwe umuryango, ahatojwe urubyiruko n'abashakanye, mu rwego rwo kurushaho kumva indangagaciro z'umuryango hagamijwe kubaka umuryango utekanye. Abenshi bagaragaza uburyo izo nyigisho zabahinduye, ingo zabo zikaba zitekanye nyuma y'uko zari zarasenyutse.

Byagarutsweho mu nama yo kwerekana ibyagezweho n'uwo mushinga wo gutoza urubyiruko n'abashakanye indangagaciro z'umuryango, inama yabaye ku wa gatanu tariki 10 Nzeri 2021, mu karere ka Musanze, ihuza inzego zinyuranye zifite mu nshingano umuryango mu turere dutatu two mu Ntara y'Amajyaruguru.

Ni ikiganiro cyitabiriwe n
Ni ikiganiro cyitabiriwe n'abayobozi banyuranye mu nzego za Leta n'iza Kiliziya

Uwo mushinga wakorewe mu mirenge itanu igize utwo turere, ari yo Busengo na Kamubuga yo mu karere ka Gakenke, Rwaza mu karere ka Musanze, Kivuye na Rwerere yo mu karere ka Burera, aho yitabiriwe n'urubyiruko rugera mu 100 n'ingo 300, zirimo izugarijwe n'amakimbirane zatoranyijwe na ba Gitifu b'imirenge ku ruhande rwa Leta, n'izindi zatoranyijwe n'inzego zinyuranye za Kiliziya muri Diyosezi ya Ruhengeri, ihuzwa n'imiryango yagerageje kwiyubaka, hagamijwe kwigisha iyo miryango ifite ibibazo binyuranye.

Padiri Achille Bawe, Umuyobozi w'Akanama ka Diyosezi ya Ruhengeri gashinzwe Umuryango, yavuze ko inshingano z'ako kanama ari uguhugura ingo z'abashakanye n'urubyiruko rwitegura gushinga ingo, batozwa indangagaciro zikwiye kuranga umuryango hashingiwe ku ijambo ry'Imana no ku nyigisho za Leta binyuze muri MIGEPROF.

Padiri Bawe yavuze ko uwo mushinga wa Kiliziya Gatolika Diyosezi ya Ruhengeri, yatewemo inkunga n'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere (RGB), n'Ikigo cya UN gishinzwe iterambere, avuga ko bateguye icyo gikorwa mu gihe babonaga ko imiryango ikomeje gusenyuka, bategura uwo mushinga hagamijwe kubaka imiryango y'icyitegererezo ibera abandi urugero, yemeza ko uwo mushinga watanze umusaruro ufatika.

Ati “Umusaruro turi kubonamo ni ibyishimo by'abashakanye bari baratandukanye, kandi natwe biratunejeje, iyo wakoze ubwo butumwa ukabona umugabo n'umugore bari bafitanye amakimbirane bishimye, ukabona umugabo n'umugore barasetse baritana ba Sheri, barafatanya imirimo mu rugo, ibyo byishimo ni wo musaruro wa mbere twabonye”.

Arongera ati “Icya kabiri ni iterambere biri kubazanira, hari ingo nyinshi zasigaye inyuma mu majyambere bitewe n'uko umugabo n'umugore batajyaga inama, ntibafatanye uturimo kugira ngo bakore imishinga mu ngo zabo, ayo makimbirane arabasenyera n'utwo bari bafite turashira, ariko ayo makimbirane iyo abashije gushira hakaza ubwumvikane, gahunda z'urugo bakazikorera hamwe bakagira imihigo, iterambere riragaruka”.

Bamwe mu bakozi b
Bamwe mu bakozi b'uturere n'imirenge bafite mu nshingano umuryango bari bitabiriye iyo nama

Imiryango yaganiriye na Kigali Today, yabanaga mu makimbirane, yakunze kumvikana mu mvugo igira iti “Abari ba Sauli twahindutse ba Paulo”, bishimira inyigisho bahawe zabateye guca ukubiri n'amakimbirane.

Baganizi Potien wo mu Murenge wa Busengo, avuga ko nyuma yo guta umugore we akajya mu nshoreke ngo atigeze abaho neza muri izo ngeso mbi, ariko aho aboneye inyigisho yagarutse mu rugo rwe, asaba umugore imbabazi, ngo ubu urugo rwabo ruratekanye.

Ati “Nashakanye na Florentine Dusabeyezu dukundanye, tumaranye imyaka icumi nza kumuca inyuma ndanamuta njya ku nshoreke, tugahora duteragurana amagambo tugera no mu nkiko”.

Arongera ati “Aho Abapadiri batangiye kutwigisha, natangiye kumva ko nahemutse, rimwe umugore wanjye twahurira mu nyigisho ngashaka ko twicarana ariko nkabura aho muhera, nibwo umunsi umwe nishyizemo akanyabugabo musanga mu nzira dutashye musaba ko tujya muri butike kumugurira akantu, tugezemo ndamubaza nti ariko uwakwisubiraho wabyemera, ati nabyemera mugabo wanjye, ako kanya ntangira kumutamika utuneke nari muguriye ataha yishimye, ubwo za manza anyemerera kuzihagarika mu rukiko turasubirana, ubu ninjye ntangarugero mu ngo duturanye, sinkiri Sauli ndi Paulo”.

Uwo muryango watangiye kwiyubaka aho ibyabuze ubwo bari mu makimbirane batangiye kujya inama z'uburyo byagaruka, iterambere ry'urugo rwabo rikiyongera.

Umugore we Florentine Dusabeyezu ati “Ni uko nagize ukwitonda ngaceceka mba narahasize agatwe, yarankubitaga akantoteza, agasahura urugo, inka arazitwara, ariko burya umuntu iyo asabye imbabazi arazihabwa, kuko ni uwanjye ntabwo nari kumwima imbabazi, izi nyigisho zaratwubatse pe, aho agarukiye ibintu ni tayari, tubanye neza ibyo yari yarasahuye bitangiye kugaruka, ubu asigaye ataha akanzanira impano nkayakira neza nti ni uko mugabo mwiza, yarahindutse pe!”

Nshakirabandi Alphonse wo mu Murenge wa Rwerere mu Karere ka Burera, avuga ko yari umurembetsi aho yari ageze ku rwego rwo gukubita umugore akaba yamwica, nyuma umugore aza kumucika ajya kuba iwabo, ariko ngo inyigisho yahawe zaramucengeye kuri ubu akaba abanye neza n'umugore we.

Ati “Umugore naramukubitaga, iminsi myinshi ni iyo yaraye hanze, nari umurembetsi nywa kanyanga n'itabi. Yabonye ngiye kumwica ajya kuba iwabo, nyuma Padiri numva arampamagaye mu bajya kwiga mpurirayo n'umugore wanjye, musuhuje agira ubwoba, nti narahindutse uzagaruke, arambaza ati za kanyanga se waraziretse, nti naraziretse mugore mwiza, aranyemerera arataha ubu turi kumwe, turishimye n'abana bacu aho mbere bambonaga bagafumyamo bakiruka, ubu baraseka”.

Umwe mu batanze ubuhamya yavuze ko nyuma y
Umwe mu batanze ubuhamya yavuze ko nyuma y'ibyo biganiro yahindutse akaba agiye gutegura imishinga inyuranye y'iterambere

Umugore we Bihoyiki Valentine we yagize ati “Nari narahunze umugabo numva ko ntazasubirana na we, kuko yari ageze aho kunyica, numva Padiri wacu wa Paruwasi ya Mwange arampamagaye njyayo nshidikanya, tugezeyo Padiri ati, buri muntu yicarane n'umugabo we, abandi bakicarana ngira ubwoba ndanga, bigeze ku munsi wa kane twicaranye antera imitoma anyereka ko yahindutse dutaha mu rugo rwacu, ubu ni imfura mbere yazaga akubita urugi ati kingura nkwice, njye n'abana tugahunga, ariko ubu araza ati kingura mugore mwiza, kandi ntagitaha mu ijoro, kuva mu Kwakira muri 2020, ntabwo ndarara hanze n'umunsi n'umwe”.

Abenshi mu rubyiruko bari bahuriye mu matsinda, na bo bavuga ko ibyo biganiro byabahumuye, bava ku muhanda, ubu bakaba baharanira iterambere.

Izo ngo zasabwe kubera abandi icyitegererezo, iyo miryango na yo yiyemeza kujya gutanga ubuhamya mu miryango itaragize amahirwe yo gukurikira ayo mahugurwa mu rwego rwo kuyihindura.

Ni igikorwa cyishimiwe n'abitabiriye uwo muhango barimo bamwe mu bayobozi b'uturere bungirije bashinzwe imibereho myiza, abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge, abapadiri bahuguye iyo miryango, ihuriro ry'abafatanyabikorwa (JADF) n'abahagarariye urubyiruko muri utwo turere.

Musenyeri Bizimungu Gabin wari uhagarariye Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri Musenyeri Vincent Harolimana, yashimye umusaruro ayo mahugurwa atanze, asaba Leta gukomeza gushyigikira icyo gikorwa kandi yemera ko na Diyosezi ya Ruhengeri yiteguye gukomeza gutanga ubufasha mu guharanira kugira imiryango itekanye.

Izo ngo zahuguwe zafashijwe no kujya mu matsinda y'iterambere no kwizigamira, aho bagiye bagurirana amatungo bakora n'bikorwa binyuranye, bakaba barazigamye kuri konti amafaranga asaga miliyoni 10 azabafasha mu kuzamura iterambere ryabo.




source : https://ift.tt/3CfrpEA
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)