Umunyarwanda yatashye amaramasa mu irushanwa rya Mister Africa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Irushanwa rya Mister Africa International 2021, ryari ririmo umunyarwanda , ryegukanye n' umunya _ Angola witwa Eryvaldo Reis . Iri rushanwa ryitabiriwe n'abasore bagera kuri 20 bahagarariye ibihugu bitandukanye ryasojwe kuri uyu wa Kane tariki 16 Nzeri 2021.

Ni ibirori byabereye i Abidjan muri Côte d'Ivoire aho aba basore bari bamaze iminsi ibiri. Uyu mwaka nta mwiherero w'igihe kinini wabayeho kubera icyorezo cya COVID-19.

Rukundo Dismas wari uhagarariye u Rwanda yahatanye agera mu 9 ba mbere bitwaye neza ariko ntiyabashije kuharenga.

Eryvaldo Reis ni we wahize abandi batatu bageze mu cyiciro cya nyuma asimbura Emmanuel Umoh wo muri Nigeria wari umaze imyaka ibiri afite ikamba.

Ni ku nshuro ya gatatu u Rwanda rwitabiriye irushanwa nk'iri nyuma ya Jean de Dieu Ntabanganyimana warigiyemo mu 2017 akaza no kwegukana ikamba ahigitse abandi basore b'intarumikwa bari bahanganye. Ubwa mbere byari mu 2015 ubwo Turahirwa Moses yabaga Igisonga cya mbere muri iri rushanwa.

Umunya_ Angola wegukanye Mister Africa 2021

Rukondo Dismas umunyarwanda watashye amaramasa



Source : https://impanuro.rw/2021/09/17/umunyarwanda-yatashye-amaramasa-mu-irushanwa-rya-mister-africa/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)