Byamenyekanye ko ubuheta bwa Mukarujanga yabubyaranye n'umusore w'umuhanzi ukiri muto #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hari hamaze iminsi havugwa amakuru yo kwibaruka kwa Mukarujanga aho byavuzwe ko yibarutse ubuheta bwe tariki 30 Kanama Nzeri mu Bitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigal CHUK.

Ubu amakuru atariho ivumbi ni uko inkuru ari impamo ndetse n'umusore wabyaranye na Mukarujanga akaba yabyiyemereye aho byamenyekanye ko asanzwe anazwi mu ruganda rw'imyidagaduro mu Rwanda.

Uwo musore witwa Sano Adolphe ukoresha izina rya True Boy yakoranye indirimbo n'umuhanzi Social Mula yitwa 'Ibituzura'.

A True Boy avuga ko ajya guhura na Mukarujanga byatangiye ari akazi kabahuje aho yagendaga amufasha mu bikorwa bye by'umuziki guhera muri 2018.

Ati 'Byatangiye ari akazi ariko haziramo n'urukundo, ubu twamaze kwibaruka umwana w'umukobwa nabimushimiye cyane kandi turacyanarikumwe ubu icyo namubwira ni uko nkimukunda cyane.'

Nubwo babyaranye ntabwo babana. Ati 'Kubana na we bizaterwa n'ubushobozi kuko buri wese aracyaba iwabo ariko nitubona ubufasha twabana ntakibazo.'

Uyu musore usanzwe ari umuhanzi yari amaze igihe atumvikana mu muziki, avuga ko ubu agiye kugaruka kuko ibyari bimuhugije birimo n'amasomo yamaze kubisoza.

Muri 2018 Mukarujanga yigeze gutangaza ko nta gahunda afite yo gushaka umugabo ngo kuko umwana we yumva ko amuhagije.

Mukarujanga yibarutse ubuheta bwe aho yari yarabyaye imfura ye mu mwaka wa 2014 ku bitaro bya CHUK nawe akaba ari umukobwa.



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/Byamenyekanye-ko-ubuheta-bwa-Mukarujanga-yabubyaranye-n-umusore-w-umuhanzi-ukiri-muto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)