Umukarani yahanutse ku nyubako y’isoko rya Nyarugenge arakomereka - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu musore yahanutse ku igorofa rya Kabiri ry’inyubako y’Isoko rya Nyarugenge, mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Nzeri 2021,. Yahise ajyanwa ku bitaro kugira ngo akurikiranwe n’abaganga.

Rimwe na rimwe ku Cyumweru ku nyubako y’isoko rya nNyarugenge haba hari abantu mbarwa ku buryo ibintu nk’ibyo bishobora kuba ariko ntihagire ubimenya. Niko byanagenze kuko umunyamakuru wacu yahageze hashize akanya bibaye gusa abantu babazwaga uko byagenze wasangaga bamwe nta makuru babifiteho.

Umwe mubo byabaye areba, yabwiye IGIHE ati “Nagiye kubona mbona ingofero iratakaye ngira ngo wenda iramucitse, na we yahise asa nkaho amanutse ashaka nko kurira ikintu, yahise agwa abanjije amaguru.”

Yavuze ko nubwo kwiyahura abifata nk’igikorwa kigayitse ariko bishoboka ko uwo musora yari afite ikibazo nubwo atabona ko igisubizo cyari icyo kwiyambura ubuzima.

Ntabwo biramenyekana icyatumye uwo mukarane ahanuka nubwo hari abakeka ko yaba yagerageje kwiyahura.

Ubuyobozi bw’Isoko rya Nyarugenge bwirinze kugira byinshi butangaza , ariko bwemerera IGIHE ko amashusho amugaragaza ahanuka ari kwifashishwa mu iperereza kugira ngo hamenyekane icyabiteye.

Idirishya uyu mukarani bikekwa ko yahanutseho asa n'uri gushaka kuryurira
Ku cyumweru akenshi ku isoko rya Nyarugenge nta rujya n'uruza ruba ruhari cyane
Yaguye iruhande rw'abacunga umutekano w'abinjjira muri iri soko



source : https://ift.tt/3E6lR1b

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)