Imiryango isaga 500 yasezeye kubana mu makimbirane nyuma y’amahugurwa ku kugira ingo zitekanye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aya masomo kwigisha abayitabiriye indangagaciro z’umuryango utekanye, yamaze igihe cy’umwaka, yatanzwe na Kiliziya Gatolika binyujijwe muri Komisiyo yayo ishinzwe umuryango, ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere, RGB, ku nkunga y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye wita ku Iterambere, PNUD.

Ni amahugurwa yahawe imiryango 543 yabanaga mu makimbirane n’urubyiruko 263 rwitegura gushinga ingo.

Bamwe mu bahawe aya masomo, bavuga ko bahungukiye byinshi mu mibanire yabo n’iterambere kandi ko bagiye gutanga umusanzu wabo mu guharanira ko habaho imiryango ifite ubushobozi bwo kwikemurira ibibazo no kwiteza imbere babikesha ubumenyi bahawe.

Baganizi Pontien wo mu Murenge wa Busengo mu Karere ka Gakenke, yavuze ko urugo rwe rwabayeho mu buzima bubi bw’ihohotera yakoreraga umugore we no kumusahura umutungo nyuma yo kumuca inyuma.

Yagize ati “Nabaye aho nza guca inyuma umugore wanjye twari tumaranye imyaka icumi, icyo gihe twabanye mu makimbirane umutungo w’urugo nkawusahura kugeze aho n’inka nayitwaye nkayigurisha, twarahombye bihagije. Naje guhabwa inyigisho ariko icyo gihe sinabanaga n’umugore wanjye, turigishwa tugerageza kuganira ngo dusubirane ubu tubanye neza n’turumvikana.

"Umugore nari narashatse naramuretse ubu turi kwiteza imbere ku buryo tumaze kugura inka n’imyaka turi kweza. Inama nagira abandi bagabo ni uko babana neza n’abagore babo, bakajya inama bagatera imbere."

Florentine Dusabeyezu, umugore wa Baganizi yavuze ko umugabo we yahindutse nyuma y’inyigisho bagiye bahabwa.

Ati “Ubu turumvikana, dushyize hamwe kandi n’abana babonye aje barishima cyane ku buryo aya masomo tuzayasangiza n’indi miryango yaba ibanye nabi igahinduka agatera imbere."

Nshakirabandi Alphonse wo mu Murenge wa Rwerere mu Karere ka Burera, na we yagize ati “Njyewe nari umurembetsi nikorera kanyanga nkayinywa n’ibitabi byose, nagera mu rugo nkakubita umugore akenshi akarara hanze kugeza ubwo yagiye kundega ku murenge asaba ko dutana, twaje kwiga aya masomo ku buryo ubu turi kwiteza imbere.”

Hategekimana Gilibert, umwe mu rubyiruko rwahawe ayo masomo yavuze ko ko mu byo bize harimo n’ibikorwa bibateza imbere bityo ko agiye kubisangiza n’abandi.

Yagize ati “Iyi nyigisho nakuyemo amasomo menshi kuko twiganye n’abantu bakuze bashinze ingo badusangiza uburyo tugomba kwitwara kandi zimfashije kujya mu itsinda turizigamira.”

Umuyobozi wa Komisiyo y’umuryango muri Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri, Padiri Achille Bawe yavuze ko bajya gutanga izi nyigisho bari bagamije gufasha umuryango Nyarwanda kugira imiryango yishimye kandi itekanye.

Yagize ati “ Iyo umugabo n’umugore babanye batishimye, bibagiraho ingaruka nyinshi mu mibanire no mu iterambere, ibyo twagiye tubatoza ni ugufata indangagaciro bigishijwe bakazishyira mu bikorwa ndetse bakazishyira n’abandi.”

Izi nyigisho zatanzwe kuva muri Ukwakira 2020 zisozwa muri Nzeri 2021 zihawe imiryango 543 n’urubyiruko 263 bo mu Mirenge ya Kivuye na Rwerere muri Burera, iya Busengo na Kamubuga yo muri Gakenke na Rwaza yo muri Musanze.

Padiri Achille Bawe ushinzwe komisiyo y'Umuryango muri Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri
Imiryango yahuguwe yiyemeje kurushaho gukangurira bagenzi babi kubana mu mahoro



source : https://ift.tt/3tyJlad

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)