Rubavu: Basabwe kugura amatiyo barabikora, amazi aje bayahabwa umunsi umwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba baturage bari bamaze igihe kirekire basaba ko bagezwaho amazi nk’abandi ariko baza kubwirwa na WASAC ko kuyabaha bitoroshye kuko amatiyo yayabagezaho ari mato kandi byasaba ingengo y’imari itaboneka mu gihe gito.

Nyuma yo kubwirwa ko bihenze, aba baturage bishatsemo ibisubizo bakusanya amafaranga yo kugura ibikoresho ndetse biragurwa nyuma batungurwa n’uko amazi yaje ijoro rimwe.

Uhagarariye aba baturage mu kiganiro yagiranye na Radio1, yavuze ko bakoze iyo bwabaga bakusanya amafaranga kugira ngo bahabwe amazi kuko hari haciye igihe. Buri rugo rwishyuye 18 500Frw ngo hakorwe imiyoboro.

Yagize ati “Kubera umubabaro twari dufite twarababwiye ngo badukorere ibikenewe twishyire hamwe turebe ko twabikemura, babidushyiriremo tubone amazi.”

“Aho tugiriye igitekerezo cyo kugura amatiyo turikusanya buri wese atanga 18 500Frw, kongeraho na 5000 Frw byo kugira ngo amazi agere mu rugo rwawe. Turayatanga batuzanira amatiyo.”

Yakomeje avuga ko amazi bayahawe ijoro rimwe none hashize igihe batarongera kuyabona.

Ati “Iryo joro amazi yaraje nyuma yaryo ubu hashize amezi atatu nta n’igitonyanga turongera kubona.”

Nyuma yo kumara igihe nta mazi bafite, ikibazo cyabo bakigejeje ku nzego zitandukanye no ku mukozi ushinzwe gukwirakwiza amazi ku rwego rw’igihugu muri WASAC, basaba ko byibuze nabo basaranganwa amazi niyo atajya aza buri gihe ariko bakayabona.

Umwe ati “Twahamagaye ushinzwe gutanga amazi ku rwego rw’Igihugu aratwiba ngo azaza aharebe turamwibutsa ntibyagira icyo bitanga, twongeye aratubwira ngo ari kumwe n’umuyobozi wa WASAC Rubavu aramuduha ahita atubwira ngo ejo muzabona amazi turarindira turaheba.”

“Icyifuzo cyacu cya mbere niba habayeho isaranganya ry’amazi natwe batwibuke, niyo bayaduha iminsi ibiri gusa mu cyumweru yadufasha tukamenya ukuntu tubika amazi icyumweru cyose.”

Ku ruhande rw’Umuyobozi wa WASAC ishami rya Rubavu, Murindabigwi Gilbert, avuga ko iki kibazo atari akizi.

Yavuze ko aka gace kagiye gusurwa, ikibazo cyako kigasuzumwa kuko hatagoye kugezwa amazi.

Yagize ati “Mbimenye rwose nabikurikirana ntabwo natinda kujyayo, icyo twababwira tugiye kohereza umutekinisiye ajye kureba uko bimeze n’icya korwa ngo bikorwe. Nitumara kubona ibikenewe turakora ibishoboka tuyabagezeho.”

Guverinoma y’u Rwanda yihaye intego y’uko mu 2024 abaturage bazaba bafite amazi meza ku kigero cya 100%.

Abaturage barasaba guhabwa amazi nyuma yo gusabwa kwigurira amatiyo bakabikora



source : https://ift.tt/3EkAZIr

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)