Emmy akunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo; 'Ntunsige', 'Care', 'I swear','Uranyuze', 'Wabaga he' yakoranye na Priscilla, 'Kuki', 'Nyuma' yakoranye na Kaytwo n'izindi. Kuwa 13 Mutarama 2020 ni bwo yateye intambwe ikomeye, yambika impeta umukunzi we.
Nyuma y'igihe kitari gito abantu bibaza aho iby'aba bombi bigeze, yongeye gushimangira ko ntacyahindutse, ashyira hanze integuza y'ubukwe bwe anahishura aho buzabera, itariki igaragazwa n'integuza y'ubukwe bw'aba bombi n'uko buzaba kuwa 19 Ukuboza 2021.
Ubu bukwe kandi bukaba butazabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyangwa mu Rwanda nk'uko benshi babyibwira, ahubwo buzabera mu gihugu cya Tanzania mu murwa mukuru Dar Es Salam.
Integuza y'ubukwe bwa Emmy na Hoza butegerejwe mu mpera z'uyu mwaka muri Dar Es Salam
Ubwo Emmy yatangazaga ko umukobwa yambitse impeta Hoza  ariwe yatoranije yagize ati "Ndagukunda Hoza". Ubu butumwa yabwanditse munsi y'amafoto aryoheye ijisho, amugaragaza ari kumwe n'umukunzi we basohokeye ku mazi ari naho yamwambikiye impeta.
Umuhoza (Hoza) ugiye gushyingiranwa na Emmy, yakanyujijeho mu rukundo n'umuhanzi Peace Jolis ubarizwa mu Rwanda. Hoza yatangiye gukundana na Emmy kuva mu 2018 n'ubwo byagiye bivugwa impande zombi zikabyima amatwi.
Peace Jolis yakundanye na Hoza mu gihe cy'umwaka umwe, dore ko bakundanye mu 2016 baza gushwana mu 2017, nyuma yaho ni bwo uyu mukobwa yatangiye gukundana na Emmy.
Reba uko byari byifashe mu bihe bitambutse ubwo Emmy yasabaga Hoza ko bazabanaÂ

Joyce yari yishimiye kwambikwa impeta na Emmy

Aha bari ku mazi Emmy hamwe na Joyce barya isi kuwa 13 Mutarama 2021

