Bwa mbere hagiye gutangwa ibihembo ku bavuga... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri iki Cyumweru, tariki 26 Nzeri 2021, Umukozi ushinzwe kurema udushya muri kompanyi KCN Ltd iri gutegura ibi bihembo, Kalisa Christian, yabwiye itangazamakuru ko batekereje iki gikorwa, mu rwego rwo gushima uruhare rw'abavuga rikumvikana.

Ati 'Aba 'influencers' , ni abantu bagira uruhare rukomeye mu kumenya ibibera hirya no hino ku Isi. Ni abantu bakoreshwa mu kumenyekanisha ibikorwa bitandukanye, by'umwihariko aho imbuga nkoranyambaga zatereye imbere, ni abantu basusurutsa ababakurikira. Turashaka kubibashimira no kubashyigikira.'

Kalisa yavuze ko bari kunoza neza itangwa ry'ibi bihembo, ku buryo bizajya biba ngaruka mwaka.

Avuga ko ku nshuro ya mbere, ibi bihembo bizatangwa mu Ukuboza 2021 mu gitaramo cyiswe 'We Share Party'.

Ibi bihembo bizatangwa mu byiciro bitandukanye, birimo nk'icy'abavuga rikumvikana ku mbuga nkoranyambaga (Social Media Influencers), Abanyamakuru bavuga rikijyana (Journalist Influencers), 'Lifestyle Influencers', 'Content Producer Influencers' na 'Art and Creative Influencers'. 

Abavuga rikijyana usanga bafite umubare munini ubakurikira, ku buryo icyo bavuze cyangwa banditse gitangwaho ibitekerezo bitabarika, kandi umubare w'abagikunze ukazamuka ubutitsa.

Bimeze nk'aho batuye mu Isi yabo, kuko ari kenshi bavuguruza ibitekerezo cyangwa ibyakozwe na bamwe, bakagaragaza umurongo byagakozwemo. 

Aba kandi banabyaza umusaruro izi mbuga, bakamamaza ibikorwa bitandukanye bishyuwe cyangwa batishyuwe.

Bifashishwa n'ibigo bitandukanye mu kumenyekanisha ibyo bakora, kandi batanga ibitekerezo byubakirwaho na benshi, n'ibindi.



Abavuga rikumvikana (ugenekereje mu Kinyarwanda) bagiye guhabwa ibihembo byiswe "Influencer Awards"

Umukozi ushinzwe kurema udushya muri kompanyi KCN Ltd iri gutegura ibi bihembo, Kalisa Christian, yavuze ko bashaka gushima akazi gakorwa n'abavuga rikijyana



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109880/bwa-mbere-hagiye-gutangwa-ibihembo-ku-bavuga-rikumvikana-influencer-awards-109880.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)