Uganda yatumiye u Rwanda ngo baganire ruyisubiza ko 'nta biganiro bikenewe ubu' #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikinyamakuru The East African, gitangaza ko iriya baruwa yanditswe na Gen Jeje Odongo tariki 30 Kanama 2021 akayoherereza Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane w'u Rwanda, Dr Vincent Biruta yatumiraga u Rwanda ngo baganire mu nama.

Ngo iyo nama yari igamije gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano ibihugu byombi byagiranye muri 2019 i Luanda muri Angola yagiye anakurikirwa n'ibiganiro binyuranye birimo n'ibyahuje abakuru b'Ibihugu by'u Rwanda, Uganda, DRC na Angola.

Iki kinyamakuru gitangaza ko Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda, Yolande Makolo yatangaje ko u Rwanda rutiteguye kuganira na Uganda muri iyi minsi.

Yagize ati 'Nta nama ubu iteganyijwe ariko u Rwanda ruhora rwiteguye gukurikira inzira y'ibiganiro ku bibazo byagaragajwe, icyakora ibibazo biracyakomeza kubera ko Uganda igikomeje gushimuta, gufunga, kwica urubozo no kwirukana Abanyarwanda.'

Muri iki cyumweru turi gusoza, Uganda yashyikirije u Rwanda imirambo y'Abanyarwanda babiri biciwe muri Uganda ndetse inirukana bamwe mu banyarwanda babagayo ndets inarekura abandi bari bafungiyeyo mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

Yolande Makolo yakomeje avuga ko ibintu bizagenda neza mu gihe Uganda izaba yahagaritse biriya bikorwa ndetse no gutera inkunga imitwe ya Politiki n'iyitwaje intwaro ihungabanya u Rwanda.

Perezida Paul Kagame mu kiganiro aherutse kugirana n'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru RBA, yagarutse ku mubano w'ibi bihugu byombi ukomeje kuzamba, aboneraho kongera gusaba abanyarwanda kutajya muri kiriya gihugu kuko bajyayo bakagirirwa nabi.

Icyakora yavuze ko nubwo agira Abanyarwanda iyi ama ariko ari 'ugushoberwa' kuko bamwe mu bajyayo basanzwe bafite abo mu miryango yabo muri kiriya gihugu kubera amateka y'ibi bihugu.

Perezida Yoweru Kaguta Museveni wa Uganda na we uherutse kuganira na France 24 yabajijwe ku kibazo cyo gufunga imipaka avuga ko we atigeze afunga imipaka ahubwo ko byakozwe n'u Rwanda.

Museveni kandi yanabajijwe ku byatangajwe ko u Rwanda rwifashishije ikoranabuhanga rihanitse rya Pegasus mu kuneka bamwe mu bayobozi bakuru muri Uganda, Museveni asubiza avuga ko kuri we ntacyo kumuneka kuko ibanga rye riba mu mutwe we.

Tariki 21 Gashyantare 2020, Abakuru b'Ibihugu bya Uganda n'u Rwanda ndetse n'aba Angola na DR.Congo, bahuriye i Gatuna mu biganiro byafatiwemo imyanzuro yasabaga Uganda gusuzuma ibirego yashinjwaga n'u Rwanda ndetse no kubihagarika.

Icyo gihe Uganda yari yahawe iminsi 30 yashira hakaba isuzumwa ryagombaga gukorwa na Komisiyo ihuriweho yashyizweho gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano y'i Luanda.

Nyuma y'Iminsi 15 Abakuru b'Ibihugu bagombaga guhurira i Gatuna aho byari byitezwe ko hazafatwa indi myanzuro ikomeye irimo no kuba hafungurwa imipaka gusa ibi byose byaje kubangamirwa n'iyaduka ry'icyorezo cya COVID-19 cyaje kigahita gihagarika ibikorwa byose byo guhura ndetse no guhagarika imigenderanire y'ibihugu.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Uganda-yatumiye-u-Rwanda-ngo-baganire-ruyisubiza-ko-nta-biganiro-bikenewe-ubu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)