Ubuyobozi bwasobanuye impamvu bwasibye igishu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Kabiri ni bwo hasibwe igishushanyo cya Jay Polly cyahanzwe n'umunyabugeni w'umunyarwanda Rwigema Abdul cyatumye uyu muraperi uherutse kwitaba Imana yitirirwa umuhanda wo muri Kigali. Rwigema yari yagishushanyije ku gikuta cy'inzu ku nkegero z'umuhanda uherereye mu karere ka Kicukiro, mu murenge wa Kanombe, mu kagari ka Kanombe mu mudugudu w'Umushumbamwiza. 


Nyuma y'uko uyu munyabugeni ahanze iki gishushanyo abantu benshi banyura kuri uyu muhanda bakabona iki gishushanyo, batangiye kuwitirira Jay Polly, bituma gikorwaho inkuru nyinshi bifata indi ntera ahanini kubera igikundiro umuraperi Jay Polly yari afitiwe na rubanda mu ngeri zitandukanye.


Iki gishushanyo ubu cyamaze gusibwa 

Bitunguranye kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Nzeri 2021 nibwo umuyobozi w'umudugudu cyari giherereyemo w'Umushumbamwiza n'Umunyamabanga Nshigwabikorwa w'Akagari ka Kanombe basabye ko gisibwa. Nyuma yo kumenya aya makuru, InyaRwanda.com twagiranye ikiganiro na Aime Uwisize akaba ariwe muyobozi w'umudugudu maze atangaza impamvu basibye iki gishushanyo. 

Aime Uwisize, watanze itegeko ryo gusiza iki gishushanyo cya Jay Polly akabikora ku bufatanye na Gitifu w'Akagari ka Kanombe, yagize ati: "Impamvu rero twebwe twafashe gahunda yo kugisiba, ubundi icyapa cyose cyagenewe kujya nk'ahantu runaka bagisabira uburenganzira umujyi wa Kigali. Ariko noneho iyo bagiye gushyiraho kiriya cyapa baraza natwe bakatubwira nk'umuyobozi w'umudugudu".


Iki gishushanyo cyatumye uyu muhanda witirirwa Jay Polly

Yakomeje agira ati: "Icyo gihe nanjye nkamenya ngo iki cyapa kiraha ni icya runaka bigenze gutya gahunda zose za Leta ngomba kuzimenya. Rero kiriya cyapa bagishyira hariya twayobewe uwakihashyize ntitunamuzi nu'wakizanye, ntituzi n'uwagishushanyije, twakibonye bacyometse ku gikuta cy'umuturage bitubera ikibazo ni yo mpamvu twagisibye".

Tuganira na Rwigema ubwo yari asoje guhanga iki gishushanyo yavuze ko mbere yo kugishyira kuri ruriya rukuta rw'inzu yabanje kubisabira uburenganzira ba nyiri nzu. Ibi bitandukanye n'ibyo uyu muyobozi yakomeje avuga kuko yashimangiye ko ba nyiri inzu ubwabo batamenye uko cyashyizweho.

Yagize ati: "Bariya babyeyi batubwiye y'uko batamenye n'ukuntu byanditseho, nta n'ubwo bari bazi ko ari ifoto ya Jay Polly bari bushyireho". Yakomeje avuga ko nta makuru ba nyiri inzu bari bafite kuko iyo baza kuba bayafite baba barabimumenyesheje cyane ko akunda kubaba hafi. 

Yongeye gushimangira ko iyo hari icyapa runaka ugisabira uburenganzira umujyi wa Kigali hanyuma mbere yo kugishyiraho ukabimenyesha n'ubuyobozi bw'aho agiye kugishyira. Avuga ko byarangiye umubeyi w'umumama wo muri uru rugo ariwe ubahaye aburenganzira bwo kugisiba, maze gisibwa n'umusore wo muri uru rugo w'imyaka 19. Aho cyari kiri yahasize amarange y'umukara aba bayobozi baje bitwaje.

Ku rundi ruhande Rwigema wagihanze afite akababaro gakomeye kuko ngo bagisibye batanabimumenyesheje nk'uko yabisobanuye mu kiganiro twagiranye. Yabanje gusobanura uko byagenze ngo amenye aya amakuru. Yavuze ko yari aryamye yabyuka agasanga abantu bamuhamagaye ari benshi barimo n'umunyamakuru wa RBA Lucky Nizeyimana wakoranye nawe ikiganiro kuri iki gishushanyo. 

Ngo kubera ko ari we yari azi yahise amuhamagara, maze Lucky aramubaza ngo igishushanyo bagisibye?, undi amubwira ko atabizi, bahita bahana gahunda yo guhurira aho cyari kiri ngo barebe.


Rwigema wari warahanze iki gishushanyo 

Mu kuhagera ngo basanze bamaze kugisiba nk'uko Rwirangira akomeza abisobanura ati: "Nahageze nsanga barangije kugisiba tubajije baratubwira ko ngo umuyobozi w'umudugudu n'umuyobozi w'akagari ngo nibo baje barabategeka ngo bahasibe. Yabwiye uwo mwana wo muri ruriya rugo aba ariwe uhasiba". 

Yakomeje asobanura andi makuru yahawe yatumye bagisiba ati" We yagisibye avuga ngo ndikwamamaza kandi nta burenganzira ngo mfite bwa RDB". Uyu munyabugeni yavuze ko nta kintu na kimwe we ari kwamamaza uretse guha icyubahiro Jay Polly, yibaza impamvu ahandi yagiye ashyira ibishushanyo ku mihanda bitasibwe. 

Yashimangiye ko mu karere ka Kicukiro cyari giherereyemo yahashushanyije n'ikindi kandi ngo ntawigeze agisiba. Rwigema imvugo ye yanyuranyije n'uyu muyobozi kuko yongeye gushimangira ko aho yagishushanyije yari yarahaherewe uburenganzira  na banyiri nzu, ati: "Ndabazi turaziranye banahampaye banzi". Umuyobozi w'Akagari n'uw'umudugudu ngo baza kugisiba, baje bitwaje iranjye rifunze". Â 


Umunyabugeni Rwigema yavuze ko yahanze iki gishushanyo cya Jay Polly mu rwego rwo kwifanyana n'abo mu muryango we n'abakunzi be anashimangira ko nawe ubwe yari asanzwe akunda cyane indirimbo za nyakwigendera Tuyishime Joshua [Jay Polly].



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109749/ubuyobozi-bwasobanuye-impamvu-bwasibye-igishushyanyo-cya-jay-polly-cyatumye-yitirirwa-umuh-109749.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)