Seninga na Jimmy Mulisa mu batoza 13 basoje a... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Nzeri 2021, nibwo abatoza 13 bari bamaze iminsi 10 bahugurirwa mu mujyi wa Kigali mu karere ka Nyarugenge muri Ste Famille Hotel, basoje ndetse bamwe muri bo bazaba abarimu b'abandi batoza.

Aya mahugurwa yateguwe n'Impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru muri Afurika 'CAF', muri gahunda yagutse yo kongerera abatoza ubumenyi n'ubushobozi mu mupira w'amaguru. Aba batoza nibo bazatoranywamo abazaba abarimu bazajya bigisha abandi.

Mu batoza 13 basoje amahugurwa, harimo abagore bane ndetse n'abagabo icyenda.

Byitezwe ko aya mahugurwa azazamura ubumenyi bw'abatoza bo mu Rwanda, byanatanga umusaruro mwiza kuri ruhago nyarwanda igishaka aho yamenera kugira ngo igere ku rwego rwiza.

Abatoza 13 bahuguwe barimo: Antoine RUTSINDURA (A CAF), Innocent SENINGA (A CAF), Sosthène HABIMANA (A CAF), Jimmy MULISA (B CAF), Hamimu BAZIRAKE (B CAF), Theonas NDANGUZA (B CAF), Seraphine UMUNYANA (C CAF), Consolée MUKASHEMA (C CAF), Marie Grâce NYINAWUMUNTU (C CAF), Alain MBABAZI (C CAF), Pacifique UWINEZA (C CAF), Jean Pierre KWIZERA (C CAF) na Hassan MUHIRE (C CAF).

Abatoza 13 b'abanyarwanda bamaze iminsi 10 bahugurwa na CAF

Seninga watoje Police FC mu bamaze iminsi bahugurwa na CAF

Grace Nyinawumuntu mu bamaze igihe bahugurwa



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109778/seninga-na-jimmy-mulisa-mu-batoza-13-basoje-amahugurwa-ya-caf-109778.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)